00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwaka usize amarira n’agahinda mu myidagaduro! Ibyamamare 10 byitabye Imana mu 2022

Yanditswe na Uwase Kevine
Kuya 24 December 2022 saa 09:05
Yasuwe :

Umwaka wa 2022 usize ibikomere mu mitima y’abakunzi b’imyidagaduro haba mu Rwanda no hanze yarwo. Hapfuye benshi twakunze, harimo abanyacyubahiro n’ibyamamare mu Rwanda no hanze.

Mu Rwanda uyu ni umwaka utazibagirana mu mitima ya benshi cyane ko aribwo abarimo Yvan Buravan, Nkusi Thomas wamamaye nka Yanga, Kinyoni na Gisèle Precious bitabye Imana.

Yvan Buravan

Biragoye ko abakurikira uruganda rw’imyidagaduro bazibagirwa urupfu rw’umuhanzi Dushime Burabyo Yvan wubatse izina mu muziki nka Yvan Buravan.

Inkuru y’akababaro y’urupfu rw’uyu muhanzi yamenyekanye tariki 17 Kanama 2022 azize kanseri y’impindura, aguye mu Buhinde aho yaramaze iminsi y’ivuriza.

Uyu muhanzi yavutse ku wa 27 Mata 1995, yamenyekanye ku ndirimbo yakoranye na Uncle Austin ‘Urwo ngukunda’, ‘Malaika’, ‘Si Belle’, ‘Garagaza’, n’izindi.

Uyu muhanzi yasize Album imwe yise ‘Twaje’ ndetse akaba yaregukanye ‘Prix découvertes RFI’ mu 2018.

Nkusi Thomas (Yanga)

Nkusi Thomas yavutse mu 1980 yamenyekanye cyane mu Rwanda mubijyane no gusobanura filime abinyujije muri sosiyete yise ‘The One Film Production’.

Filime yakozeho zakunzwe harimo ‘Blood and Bone’, ‘G.I Joe’, ‘War Child’, n’izindi.

Urupfu rwe rwamenyakanye tariki ya 17 Kanama 2022 azize kanseri yari amaranye igihe kitari gito, agwa muri Afurika Y’epfo aho yaramaze iminsi arwariye.

Gisèle Precious

Umuhanzi Nsabimana Gisèle Precious, wamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu 2017, inkuru y’akababaro y’urupfu rwe yamenyekanye ku mugoroba wa tariki ya 15 Nzeri 2022 bivugwa ko yaguye mu bwogero ari koga.

Inkuru y’urupfu rwe yababaje benshi dore ko uyu muhanzikazi yitabye Imana nyuma y’ibyumweru bitatu yari amaze yibarutse imfura.

Uyu muhanzikazi yasize akoze indirimbo zakunzwe zirimo: Umusaraba, Imbaraga, Nashukuru, n’izindi.

Kinyoni

Indi nkuru yababaje benshi mu bakurikira imyidagaduro mu Rwanda ni uyu urupfu rwa Niyonkuru Jean Claude wakoraga muri studio ya Country Records.

Uyu musore bitaga Kinyoni yagize uruhare mu kwandika indirimbo z’abahanzi bakunzwe mu Rwanda zirimo ‘Kola’ ya The Ben, ‘Dokima’ ya Emmy, n’ izindi yakoreye abarimo Juno Kizigenza, Davis D, n’abandi.

Kinyoni yapfuye tariki 17 Ugushyingo 2022, azize uburwayi butunguranye, akaba yaraguye mu bitaro bya Nyarugenge.

Ni musore wishimirwaga n’abenshi mu byamamare, cyane cyane kubo bakoranaga muri Country records barimo Producer element, Kozze, n’abandi.

Niyonkuru Jean Claude (Kinyoni) ni murumuna wa Nduwimana Jean Paul (Noopja) akaba uwa gatanu mu bana barindwi bavukana.

Aaron Carter

Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime Aaron Charles Carter wavutse tariki 7 Ukuboza 1987, mu mujyi wa Florida inkuru ibika urupfu rwe yamenyekanye ku wa 5 Ugushyingo 2022 asanzwe mu rugo iwe i Lancaster muri California.

Uyu muhanzi yari amaze iminsi atangaje ko afite ibibazo by’ihunganabana, agahinda gakabije, umunani, n’ibindi.

Carter yamenyekanye mu ruganda rwa muzika akiri muto mu 1990, akundwa mu ndirimbo nka ‘I’m All about you’, ‘Hard to Love’, ‘Let me let you’, n’izindi.

Akaba murumuna wa Nick Carter wo mu itsinda rya ‘Backstreet Boys’.

Takeoff

Kirsnick Khari Ball uzwi nka Takeoff ni umwe mu babarizwaga mu itsinda ry’abaraperi Migos, uyu akaba yaritabye Imana arashwe taliki 1 Ugushingo 2022 mu mujyi wa Houston.

Takeoff yavutse taliki 18 Kamena 1994, mu mujyi wa Georgia muri Leta zunze ubumwe Amerika, yamenyekanye hamwe ni itsinda rye ririmo Quavo na Offset mu 2013.

Iri tsinda ryakunzwe ku ndirimbo nka ‘Motorsport’ bari kumwe na Nick Minaj na Cardi B, ‘Walk it talk it’, ‘Bad and Boujee’, n’izindi.

Queen Elisabeth II

Umwamikazi w’u Bwongereza Queen Elisabeth II yatanze tariki 8 Nzeri 2022 nyuma y’imyaka 70 n’iminsi 214 ayoboye Ubwongereza.

Inkuru y’uru rupfu rwaje rutunguranye yamenyekanye binyuze mu itangazo ryo kubika ryanyujijwe kuri BBC.

Queen Elisabeth yavutse taliki 21 Mata 1926 i Londres mu gace ka ‘Bruton Street’ yahawe kubora Ubwongereza asimbuye Se umubyara King George VI mu 1952.

Ray Liotta

Umukinnyi wa filime Ray Liotta wamenyekanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yapfuye tariki 6 Gicurasi 2022.

Ubwo yabikwaga bavugaga ko uyu mugabo yitabye Imana azize urupfu rutunguranye kuko yaryamye ari muzima bugacya yamaze gushiramo umwuka.

Ray yavutse taliki 8 Ukuboza 1954 mu mujyi wa New Jersey, yamenyekanye muri filime nka ‘All things fall part’ ari kumwe na 50 cent, ‘In the name of the king’, ‘The river murders’, n’izindi.

Yatsindiye ibihembo byinshi mu ruganda rwa sinema nk’umukinnyi witwaye neza birimo ‘Emmy awards’, ‘Golden Globe’, ‘Screen Actors Guild Awards’, n’ibindi.

Cheslie Kryst

Umunyamideli, umunyamakuru, akaba n’umunyamategeko Cheslie Kryst yapfuye yiyahuye tariki 30 Mutarama 2022, asimbutse igorofa aho yabaga muri Manhattan mu Mujyi wa New York.

Kryst yavutse taliki 28 Mata 1991 mu mujyi wa Michigan muri Leta zunze ubumwe Amerika, aba Nyampinga wahize abandi wa Leta zunze ubumwe Amerika mu 2019.

Taylor Hawkins

Umunyamuziki waruzwi cyane mu gucuranga ingoma Taylor Hawkins yapfuye tariki 25 Werurwe 2022, ntihamenyekana icyamwishe.

Gusa nyuma y’iperereze Leta ya Colimbia yatangaje ko Taylor yasanzwemo ibiyobyabwenge bitandukanye mu maraso.

Uyu musore yamenyekanye cyane ubwo yacurangaga mu itsinda rya Foo Fighters ryashinzwe mu 1994, ryahawe ibihembo bitandukanye nka ‘Grammy’ ku ndirimbo nziza zahize izindi, izifite amashusho meza kurusha izindi, n’ibindi.

Taylor yavutse tariki Gashyantare 1972 mu mujyi wa Texas muri Leta zunze ubumwe Amerika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages