Nyuma ya Mutesi Aurore wahagarariye u Rwanda mu mwaka wa 2013, Miss Umwali Neema Larissa w’imyaka 25 y’amavuko ni we uzahatanira iri kamba mu izina ry’Abanyarwanda bose mu marushanwa Mpuzamahanga ya Miss Supranational umwaka wa 2014.
Binyuze ku rubuga rw’iri rushanwa, Ubuyobozi buritegura bwemeje aya makuru y’uko Umwali Neema wanabaye Miss KIE 2012 ari we watorewe kuzahagararira u Rwanda muri aya marushanwa azabera muri Pologne.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Neema yavuze ko yemerewe kujya guhararira u Rwanda nyuma y’uko we na Miss Mutesi Aurore babonetse mu bakobwa barindwi batowe na Miss Supranational Rwanda mu mwaka wa 2012.
Ati “Bwa mbere mbitangira byari muri 2012, Miss supranational Rwanda iduhitamo turi abakobwa 7 hano mu rwanda tugomba kujya muri Belgique tugahura n’abandi Banyarwandakazi bari bahisemo hanyuma bagahitamo umwe uhagararira u Rwanda muri Miss Supranational 2012”
Akomeza agira ati “Ariko twebwe kubona visa byaragoranye ubwo bahitamo Sabrina wari mu Bubiligi aba ariwe ugenda. Nyuma ya Sabrina hakurikiye Mutesi Aurore hanyuma uyu mwaka nanjye ngira amahirwe bampitamo.”
Mu mwaka wa 2013, Mutesi Aurore yahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa ntiyabasha kwegukana ikamba. Mutya Datul wo muri Philippines ni we wegukanye iri kamba.
Ku nshuro ya gatandatu Miss Supranational izabera muri Pologne mu Mujyi wa Krynica-Zdrój, rizatangira mu ku matariki ataramenyekana mu Kuboza 2014 gusa kumenya uwatsinze ni mu birori biteganyijwe ku itariki ya 05 Ukuboza 2014. Ibihugu birenga 30 ni byo bimaze kumenyekana ko bizaryitabira ariko amatora mu bihugu biracyakomeje.
Bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo muri Miss Supranational:


















TANGA IGITEKEREZO