Uyu mwana wari umaze kugira imyaka ibiri yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa 13 Ukwakira 2017, ashyingurwa ku gicamunsi.
Nyina witwa Uwase Clemance uvuga ko yatereranywe na Nizzo ’wamuteye inda’, yavuze ko yitabye Imana kubera kubura ubushobozi bwo kumuvuza kuko nta bwisungane mu kwivuza yagiraga.
Yagize ati "Umwana yararwaye niyambaza se ngo amfashe yanga kumfasha. Yarambwira ngo nabibwiye ababyeyi banjye, nuko bigera ubwo bampa ’transfer’ yo kujya mu bitaro mbura amafaranga yo kumuvuza nibwo yitabye Imana. Se muheruka muri ’Expo’ ambonye aranyihisha, nshatse kumwegera aragenda, ntiyambereye umubyeyi mwiza, icyo musaba ni uko yamfata mu mugongo akanyihanganisha byibuze."
Muri uwo muhango wo gushyingura uyu mwana benshi mu bahawe ijambo banenze se w’umwana bavuga ko yatereranye nyina ndetse akwiye kunengwa kuko iyo haboneka ubushobozi bwo kumuvuza neza hari amahirwe menshi yo kuramira ubuzima bwe.
Mu kiganiro Nizzo yigeze kugirana na IGIHE ubwo yashyirwaga mu majwi na Uwase Clemance avuga ko yamuteye inda, yabihakanye yivuye inyuma yemeza ko na we byamutunguye.
Yagize Ati “Mwa bantu mwe abahanzi twaragowe. Uwo mugore yampamagaye mu gitondo ambwira ko umwana arwaye. Sinabyumvaga neza musubirishamo mubaza niba atibeshye nomero, arongera asubiramo ati ‘Ni Mama (avuga izina ry’umwana), umwana ararwaye kandi nabuze amafaranga’.”
Singirunkunda Jean Pierre, sekuru w’umwana witabye Imana, yagaragaje ko umuryango wabo uri mu kababaro asaba ko Nizzo yazajya i Rubavu akagira ubufasha umukobwa we yateye inda none akaba ahekuwe n’uburwayi. Yanenze uyu muhanzi avuga ko umwana yarembye kugeza ubwo apfuye atarahakandagiza ikirenge.
Indi nkuru wasoma : I Rubavu hari umugore uvuga ko yabyaranye na Nizzo



















TANGA IGITEKEREZO