Muhire Ethan Jedidiah, umwana w’umuraperi Kavuyo K8 na Nyampinga w’u Rwanda 2009 Grace Bahati ari gukura agaragaza impano zitandukanye zirimo umuziki no gukina zishobora kuvamo icyo azaba cyo ahazaza he.
Uyu mwana ari kugenda atungurana mu mikurire ye, kuko akorakora aho yumva hamunyuze bigaragaza gukura kwe n’ibyo agenda akunda, kuko uretse kuba se, K8 Kavuyo ari umuhanzi na we, uko akura agenda agaragaza ubuhake bwe mu gukunda gucuranga nubwo umuntu atahita abyemeza neza kuko hakiri kare cyane.
Aganira na IGIHE K8 Kavuyo yagize ati “Ubu umwana ameze neza, ubu amaze kuzuza umwaka n’igice."
Reba amashusho ya Ethan Jedidiah Muhire asa n’ukina Golfe:
Uretse gucuranga piano, Ethan ari kwigaragaza nk’ushobora no kuzatungurana mu bijyanye n’imikino, kuko amashusho yatangajwe na nyina agaragaza ko uyu mwana ashikajwe no gukina Golf.
Abinyujije kuri Facebook, nyampinga Bahati agaragara amwifuriza kuba umukinnyi wa Golf, aho yagize ati “Tigerwoods (icyamamare muri Golf) w’ahazaza”.
Ahandi akagira ati “Ibitekerezo bye biramuganisha ku kuba umucuranzi”.
Ati “ Uyu we sinari nzi ibyo azakora. Ashobora kuba afite byinshi, ari muri byinshi”.
Uyu mwana ubwo hari hashize iminsi mike avutse yagize amahirwe adasanzwe yo guhura Perezida Obama mu 2012.



















TANGA IGITEKEREZO