00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwe mu ba Dj bavangaga imiziki i Nyamirambo yitabye Imana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 March 2017 saa 12:44
Yasuwe :

Ntihabose Eric wari uzwi cyane i Nyamirambo ku izina rya Dj Vijay yitabye Imana azize uburwayi mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 4 Werurwe 2017.

Uyu musore wari ufite imyaka 28 y’amavuko yakoreraga mu kabyiniro ka Bauhaus Bar[ aka kahoze kitwa Senderi Night] kuri Cosmos. Dj Vijay yari amaze igihe kinini avanga imiziki muri iyi nzu ndetse yanakoreye mu tundi tubyiniro tuzwi i Nyamirambo.

Mu kiganiro na Samusure[Kalisa Erneste], umwe mu bakundaga kuvugana cyane na Dj Vijay, yabwiye IGIHE ko nyakwigendera yitabye Imana atarwaye igihe kinini kuko ngo yari amaze iminsi itatu muri CHUK.

Yagize ati “Navuga ko atari arwaye mu buryo bugaragara ni kwa kundi urupfu ruba rwashatse umuntu […] Yari amaze iminsi itatu mu bitaro bya CHUK, yapfuye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu.”

Dj Vijay arashyingurwa mu irimbi ry’i Nyamirambo kuri uyu wa 6 Werurwe 2017.

Dj Vijay yitabye Imana azize uburwayi mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 4 Werurwe 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages