Uyu mugabo yatanze ubuhamya mu cyumweru gishize mu rubanza rwa Diddy mu Mujyi wa New York, agaruka ku ruhare yagiye agira mu birori byategurwaga n’uyu muraperi byaberagamo ibiteye isoni yise “freak offs’’.
Ubwo Sharay 'The Punisher' Hayes yari yatumiwe kuri CNN kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gicurasi 2025, yavuze ko yumvise ubwoba bukabije no guhangayika ubwo yari mu rukiko atanga ubuhamya.
Uyu mugabo kandi yagarutse ku nshuro ya mbere yahuye na Diddy na Cassie Ventura, avuga ko yari yategetswe kutegerana cyangwa kuvugana na Diddy muri ibyo bikorwa.
Ati “Naravuze nti aha ni amahirwe. Nabonye umugore uteye neza cyane kandi mpabwa na 2.000$, ku bw’iyo nshuro byari ibintu bitari bigoye gufataho umwanzuro. Nifuzaga gukurikiza amabwiriza uko bishoboka kose.”
Haynes kandi yavuze ko Cassie Ventura yagaragaraga nk’uwemera ibyo bikorwa, kandi ahakana ko yabonye ahohoterwa.
Ati “Icyo navuga ni uko bashobora kuba bari bagamije kugaragaza indi sura. Nubwo ku ruhande rwanjye nta mbaraga banshyiragaho cyangwa ihohotera ridasanzwe, hari indi myitwarire bashakaga gushyiraho.”
Uyu musore yasoje avuga ko abonye amahirwe yasaba imbabazi Cassie Ventura, kuko nta kintu na kimwe yari azi ku byo yari ari kunyuramo.
Ati “Namusaba imbabazi kandi mwizeza ko mbabajwe cyane, ndetse ngaye uruhare rwose naba naragize mu byamubabaje.”
Mu rukiko, Haynes yavuze ko yakodeshejwe na Diddy na Cassie Ventura inshuro hagati y’umunani na 12 ngo akore imibonano mpuzabitsina imbere y’uyu muraperi wabaga abahanze amaso.
Ati “Diddy yinjiraga mu cyumba rimwe na rimwe, akicara kure, agatanga amabwiriza make kuri Cassie ku bijyanye n’uburyo tugomba gukoramo imibonano mpuzabitsina, uko urumuri rumeze, uko ahagaze, ndetse rimwe na rimwe n’ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina biri bukorwe.”
Cassie Ventura yatanze ubuhamya bwe iminsi mike mbere y’uyu mugabo, icyo gihe yavugaga ko bimwe mu biteye ubwoba yakorewe byatumaga agira ibisebe mu kanwa ndetse n’indwara zo mu miyoboro y’inkari.




Ibitekerezo 0