Kuri iki cyumweru tariki ya 11 Gashyantare 2018, abakobwa bose bahatanira Miss Rwanda bagiranye ikiganiro na Lt Col Kabayiza Sostene waturutse muri Minisiteri y’Ingabo ababwira byinshi ku rugamba rwo kubohora igihugu.
Muri iki kiganiro, Lt Col Kabayiza Sostene yibanze cyane ku ruhare rukomeye abagore n’abakobwa muri rusange bagize mu rugamba rukomeye rwo kubohora u Rwanda n’ingaruka nziza ibyo bakoze byagiriye igihugu.
Irebe Natacha Ursule, yavuze ko ikiganiro cyatanzwe na Lt Col Kabayiza Sostene cyarushijeho kumufungura amaso no kurushaho kunyoterwa no gukabya inzozi afite zo kuzaba umusirikare agatera ikirenge mu cy’abagore bamubanjirije.
Yagize ati “Nkanjye nk’umukobwa ufite inzozi zo kuzaba umusirikare mu gihe kizaza, ikiganiro tumaze gukora ku ruhare rw’umugore mu kubohora igihugu byamfashije cyane kuko byampaye imbaraga ku nzozi nari nsanganywe.”
Irebe Natacha asanzwe afite ikamba rya Nyampinga w’amashuri yisumbuye yambitswe mu mwaka wa 2015. Icyo gihe yahagarariye ishuri rya FAWE Girls School mu irushanwa ry’abakobwa b’ubwiza n’ubuhanga, yatsinze ahigitse bagenzi be 18 bari bahanganye.
No mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, Irebe avuga ko yifitiye icyizere mu buryo busesuye ko azegukana ikamba ku rwego rw’igihugu. Yagize ati “Icyizere cyo gutsinda ndagifite, icyo nsaba Abanyarwanda ni ugukomeza kunshyigikira bantora.”
Ubusanzwe yitwa Irebe Natacha Ursule, afite ibiro 66 akareshya na metero 1.72. Uyu mukobwa yize Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’isi yavuze ko yaje muri Miss Rwanda kugira ngo azegukane ikamba azarikoreshe nk’inzira yo kugera ku nzozi ze.
Amajwi y’uko abakobwa bahagaze kugeza ubu ku itora ryo kuri telefone:



















TANGA IGITEKEREZO