Peter Okoye usigaye wiyita Mr P nyuma yo kwiyomora kuri P Square amaze iminsi mu rugendo rw’ibitaramo ari gukorera hirya no hino haba muri Afurika ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ubu, aritegura gutaramana n’abakunzi be mu Rwanda gusa abamutumiye ntibaramenyekana.
Nyuma y’igitaramo Peter Okoye[Mr P] yakoreye mu Mujyi wa Monrovia muri Liberia, yanditse kuri Instagram ashimira abafana be muri iki gihugu ndetse avuga ko hari ibindi bitaramo agiye guhita akomeza birimo n’ikizabera mu Rwanda ku itariki ya 29 Mata 2018.
Yagize ati “Mwakoze cyane Monrovia, Liberia ku bw’urukundo no kunshyigikira…Ubu ngiye guhita nkomereza muri Utah kuwa 30 Werurwe, i Washington DC kuwa 31 Werurwe , mu Mujyi wa Lagos ni ku itariki ya 2 Mata, muri Abu Dhabi ni kuwa 6 Mata, mu Rwanda kuwa 29 Mata.”
Mr P yavuze ko ibi bitaramo biri mu byo yise ‘All Eyes on P Tour’. Namara gutaramira mu Rwanda, umunsi ukurikiyeho ku itariki ya 30 Mata 2018 azahita ajya mu Bubiligi gutangira ibindi bitaramo bizabera ku Mugabane w’u Burayi mu mpera za Mata no muri Gicurasi 2018.
Muri iki gihe Mr P afite indirimbo yise “Look Into My Eyes”, amaze iminsi ayikorera amashusho ndetse azayashyira hanze ku itariki ya 20 Werurwe 2018.
Peter Okoye aheruka mu Rwanda mu mwaka wa 2012, icyo gihe yari P Square yari yatumiwe mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 25 Umuryango FPR Inkotanyi wari umaze ushinzwe.



















TANGA IGITEKEREZO