Ibirori byo gutanga ibihembo bya Grammy byatanzwe ku nshuro ya 66, bikomeje kugarukwaho mu bitangazamakuru by’isi yose, bitewe n’udushya twaranze iri joro ryahurije hamwe ibihangange mu muziki.
Ku ikubitiro umuraperi Jay-Z yatunguranye akebura abategura ibi bihembo, ashinja kwirengagiza imirimo y’umugore we Beyoncé, ubwo yahamagarwa kwakira igihembo ‘Dr. Dre Global Impact Award’.
Jay-Z mu ijambo yagejeje ku bitabiriye, yabanje gushimira abategura ibi bihembo arenzaho kuvuga ko bitumvikana uburyo ari we muhanzikazi wegukanye Grammy Awards nyinshi, ariko akaba ataregukana icya ‘Best Album of the Year’.
Yagize ati “Mubitekerezeho neza, umuntu ufite ibihembo byinshi bya Grammy nta gihembo yatwaye mu cyiciro cya album y’umwaka. Ibyo ntibikora, mbere na mbere ndashimira Dr. Dre ku ruhare yagize mu guteza imbere umuziki, yafunguye imiryango ya benshi.”
Mu mvugo yuje imisingo n’urwenya rwinshi, Jay-Z yakomoje ku buryo Recording Academy itegura ikanatanga ibi bihembo, ijya irenganya abahanzi b’abirabura igihe bakwiye kwegukana ibi bihembo.
Yatanze urugero rw’igihe Will Smith na Dj Yazzy mu 1989 bateye hejuru, kubera ko itangwa ry’ibi bihembo mu cyiciro cy’injyana ya Rap, yari yihariwe n’abirabura bitatambukijwe kuri Television nk’ibindi, bigatangwa mu rwihishwa.
Yavuze ko kandi bitumvikana uburyo, Recording Academy itanga ibihembo bidashingiye ku mibare, abasaba kugerageza bagashyira ibintu mu murongo ugoroye.
Yibukije abitabiriye ko hari abantu mu bari bahatanye bari butahe, bavuga ko bibwe, abibutsa ko hari n’abarimo batari bakwiriye kuba barimo nubwo yirinze gutunga intoki.
Ati “Ndashaka ko mwese mubimenya, turabakunda ariko nibura mujye mukoresha ukuri, ni ibintu bigaragara. Umugore wanjye umwaka ushize yakoze amateka aba umuhanzikazi ufite ibihembo byinshi. Mwibaze ko atari yatwara igihembo cya album nziza, namwe erega mukoresheje imibare murabizi ko bidashoboka uburyo adatwara icyo gihembo. Mubitekerezeho.”
Mu gihe abo kwa Beyoncé bari mu ntonganya siko byari bimeze kuri Taylor Swift, umaze gutwara igihembo mu cyiciro cya album y’umwaka inshuro enye yikurikiranya.
Yabaye umuhanzikazi rukumbi waciye ako gahigo, abikesheje album yitwa ‘Midnights’ ihigitse izindi zirimo iz’abahanzi Miley Cyrus, Boygenius, Jon Batiste, Lana Del Rey, Olivia Rodrigo, SZA na Janelle Monáe.
Iki gihembo cyatumye Taylor Swift yuzuza ibihembo 14 abitse mu kabati, amaze guhatana inshuro 52 mu myaka 66 Grammy imaze gutangwa.
Hari uwafunzwe
Michael Santiago Render wamamaye nka Killer Mike yateje akavuyo, arafungwa nubwo yegukanye ibihembo bitatu muri mu rukererera rwo kuri uyu wa mbere tariki 5 Gashyantare 2024.
Muri iyo nkuru bavuga ko uyu muraperi yafashwe na polisi yambikwa amapingu, azira kurwana n’abari bashinzwe umutekano muri Crypto Arena yakiriye ibi bihembo.
Killer Mike yatwaye ibihembo bitatu harimo ‘Best Rap Song’, ‘Best Rap Performance’ akesha ‘Scientists & Engineers’ na ‘Best Rap Album’ akesha iyo yise ‘Michael’.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga, muri Afurika by’umwihariko muri Nigeria, na South Africa, bakomeje kwibasira Recording Academy ku bujura bavuga ko bwakorewe abahanzi barimo Burna Boy, Davido, Ayra Star, Asake na Olamide n’abandi.
Davido wari witezweho gutwara iki gihembo, yacyuye ubusa mu byiciro bitatu yari ahatanyemo, birimo ‘Best African Music Performance’, ‘Global Music Performance’ na ‘Global Music Album’.
Burna Boy wari uhatanye mu byiciro bine birimo ‘Melodic Rap Performance’, ‘Global Music Album’, ‘Global Music Performance’, na ‘Best African Music Performance’, yatashye amaramasa.
Icyakora uyu muhanzi yaciye agahigo, ko kuba umuhanzi wa mbere w’Umunyafurika utaramye mu itangwa ry’ibi bihembo, bishyirwa na benshi ku mwanya wa mbere w’ibihembo byongera agaciro k’umuhanzi kurusha ibindi.
Abandi bahanzi barimo Asake na Ayra Star bari bahatanye mu cyiciro, cya ‘Best African Music Perfomance’ nabo, batahiye aho ndetse bwari ubwa mbere bahatanye.
Mu cyiciro cya ‘Record of the year’ indirimbo ya Miley Cyrus yitwa Flowers niyo yagitwaye. Mu cyiciro cya Album y’umwaka hatsinze Midnights ya Taylor Swift. Indirimbo y’umwaka hatsinze ‘What Was I Made For’ ya Billie Eilish.
Igihembo cy’umuhanzi mushya cyatwawe na Victoria Monét. Jack Antonoff yegukanye igihembo cya ‘Producer of the year’. Theron Thomas yatwaye igihembo cya ‘Songwriter of the year’. Miley Cyrus yatwaye igihembo cya ‘Pop Solo Performance’ abikesha indirimbo yise Flowers.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!