Attenborough yashyize hanze icyegeranyo cye cya mbere ku ngagi zo mu Rwanda mu 1979 cyari igice kimwe mu bigize icyegeranyo kirekire cya BBC cyitwa Life on Earth cyagarukaga ku rusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye ku Isi.

Icyegeranyo cye cya mbere kigaruka by’umwihariko ku buryo yahuye n’ingagi zo mu Rwanda cyane cyane iyiswe Pablo banagiranye imishyikirano ndetse n’uburyo ari bimwe mu biremwa bifitanye isano n’abantu mu buryo butangaje ku Isi.

Amashusho yafashwe ubwo Pablo yasangaga Attenborough ari mu yakwirakwiye cyane ku Isi agaragaza uburyo izo nyamaswa zisanzura ku bantu.

Mu cyegeranyo gishya nyuma y’imyaka 47 yise A Gorilla Story: Told by David Attenborough kizasohozwa kuri Netflix ku itariki 17 Mata 2026, kigaruka ku nkuru z’ingagi zo mu Rwanda by’umwihariko ku buzima bwa Pablo nyuma yo guhura na yo bwa mbere.

Icyo cyegeranyo cyakozwe n’ikigo cyo mu Bwongereza kitwa Silverback Films kigaragaza uburyo uwo mugabo bwa mbere yahuye n’ingagi nto yo mu Birunga mu Karere ka Musanze mu Kinigi yitwaga Pablo ikiri nto ubwo yatangiraga gufata amashusho ya cya cyegeranyo cya Life on Earth cyasohotse mu 1979.

Muri icyo cyegeranyo gishya Attenborough yasubiye mu Birunga asubiza amaso inyuma ku rugendo rw’imikurere ya Pablo yaje no gukura igashinga umuryango.

Igaragaramo uburyo Pablo n’umuryango wayo zakomeje kubaho, uko abana zabyaye bakuze n’imico yihariye bari bafite kuva ku buryo ababyeyi babigaho kugeza mu mibanire hagati yazo zose.

Attenborough muri icyo cyegeranyo gishya agaragaza neza uko ingagi zifatanya mu muryango, uko zigira imibanire yihariye kandi zifite ubwenge n’amarangamutima atagaragara kuri zimwe mu nyamanswa.

Agaragaza ko nubwo ingagi zifite imbaraga nyinshi ariko zirangwa no kugira umutima woroshye kandi wita ku muryango wazo.

Icyo cyegeranyo gishya cyitezweho kuba indi ntambwe mu guha abantu b’ingeri zose urubuga rwo kumenya neza amateka n’ubuzima bw’ingagi zo mu Rwanda.

Umwongereza David Attenborough agiye gusohora icyegereranyo gishya ku ngagi z’u Rwanda
Umwongereza David Attenborough agiye gusohora icyegereranyo gishya ku ngagi z’u Rwanda