Tom Wardle asanzwe afite ikigo cyitwa Africantunz Records& Promotions cyamamaza kikanasakaza indirimbo zifite umwihariko by’akarusho izakozwe n’abahanzi bo muri Afurika. Africantunz yasohoye album yihariye ikubiyeho indirimbo z’uburyohe zakozwe n’abahanzi biganjemo abakizamuka bo mu bihugu bya Afurika.
Album ‘Undiscovered Africa’ iriho indirimbo 15 zirimo ‘Get rid of a bad day’ yakozwe n’umuhanzi wo mu Rwanda Chrispin Ngabirama usanzwe akora umuziki mu njyana ya Reggae.
Ubwo aheruka kuza mu Rwanda muri Nzeri 2017, Tom Wardle yabwiye IGIHE ko mu ntego ikigo yashinze gifite ku isonga harimo guteza imbere no kumenyekanisha abaririmbyi bafite impano bo muri Afurika, by’umwihariko akaba amaze igihe gito avumbuye Ngabirama nk’umwe mu bafite umuziki wihariye.
Yagize ati “Chrispin ni umuhanzi mwiza, namumenye binyuze kuri internet ndamushakisha kugeza ubwo nabonye imyirondoro ye dutangira kuvugana […] Namugejejeho igitekerezo cyo gukorana na kompanyi yanjye arabishima, naje kumufasha gukora indirimbo nziza yanashyizwe kuri album nshya turi gusakaza ku Isi muri iki gihe.”
Tom Wardle ubusanzwe utuye mu Mujyi wa Bristol mu Bwongereza yavuze ko mu bimushishikaje cyane mu gufasha abahanzi ba Afurika harimo gutiza imbaraga umuziki wa Afro Disco n’uwa gakondo mu bihugu binyuranye.
Yagize ati “Niyumvisemo cyane umuziki wa Afro-Disco ubwo nasuraga bimwe mu bihugu bya Afurika mu myaka yatambutse. Uwo muziki iyo uhuriranye n’uwo mu moko anyuranye uzwi mu bihugu bya Afurika bibyara uburyohe bwihariye.”
Album ‘Undiscovered Africa’ ihuriweho n’abahanzi banyuranye bo muri Nigeria, Rwanda, Botswana, Namibia, Afurika y’Epfo ndetse na Zimbabwe. Ati “Ni uruvange rw’umuziki abantu bo mu Bwongereza n’u Burayi batari kuzavumbura iyo ntawubazanira.

Yavuze ko mu guhitamo indirimbo yashyize kuri album ‘Undiscovered Africa’ ngo yibanze ku ndirimbo zo mu bwoko bwa Afro Pop, House, Reggae, Afro Disco, Gospel, Hip Hop n’izindi njyana zifitemo umudiho uzwi muri Afurika y’Epfo.
Tom yabwiye ikinyamakuru Sunday Independent cyo muri Afurika y’Epfo ko indirimbo zose zahurijwe kuri album ‘Undiscovered Africa’ yazohereje kuri radio zo mu bihugu bitandukanye.
Iyi album yasogongewe mu birori byabereye mu Mujyi wa Johannesburg mu minsi ishize ahari hateraniye abahanga mu bya muziki, itangazamakuru n’abashoramari bazwi mu muziki wa Afurika.

Imwe mu ndirimbo zigize Album ‘Undiscovered Africa’

Ibitekerezo 0