Ubwo ikipe ya IGIHE yasuraga aba bakobwa mu myitozo ya nyuma yabereye i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha, twasanze bari kwimenyereza gutambuka, kuvugira no guhagarara ku rubyiniro aho bari burushanyirijwe.
Abakobwa bose uko ari 54 bari bitabiriye imyitozo ya nyuma berekwa uburyo bazahagarara uko bazitwara ndetse banabereka uko 20 bazakomeza bazaba bahagaze nyuma yo guhamagarwa.
Lucky Nzeyimana umunyamakuru wa RBA ndetse na Martina Shami bakorana nibo bazayobora ibi birori, bahamagaraga umukobwa ku wundi atambuka ku rubyiniro agahita avuga umushinga we mu ncamake iminota yabaga yagenewe yashira atarasoza agahita ahagarikwa.
Uku ni nako biri bugende mu irushanwa, abakobwa baratambuka imbere y’akanama nkemurampaka bavuge imishinga yabo mu gihe cy’iminota bahawe bose, nta kibazo bari bubazwe n’abagize akanama nkemurampaka.
Abagize akanama nkemurampaka bari bube bumvise neza imishinga y’abakobwa ndetse n’uburyo bayisobanura barakora akazi ko gutanga amanota gusa.
Nyinawumuntu Rwiririza Delice na Tuza Prime Rose bari mu bahatana baganiriye na IGIHE bavuze ko biteguye neza ndetse imyitozo bakoze babonye iza kubafasha kwitwara neza.
Aba bakobwa bavuze ko niyo batatsinda ariko byibuza kuba babashije kugera muri iki cyiciro na byo ari iby’agaciro kuri bo kandi bifite icyo bizabamarira.
Irushanwa rya Miss Rwanda rirakomeza kuri uyu wa 1 Gashyantare 2020 ahateganyijwe ibirori byo guhitamo abakobwa 20 bazajya mu mwiherero.
Muri aba 20 hagomba kubamo babiri bari bukomeze babikesha amajwi y’ababatoye yaba kuri SMS ndetse no mu buryo bwa Online binyuze kuri IGIHE kimwe n’uburyo bari bube bashyigikiwe mu cyumba kiberamo irushanwa.
Nyuma yo gutora 20 bajya mu mwiherero, abakobwa baba batowe bagomba guhita bawutangira tariki 2 Gashyantare 2020 aho bazaba bakorera imikoro aho batuye bakazajya muri Hotel bazabamo tariki 9 Gashyantare 2020 mu gihe ibirori nyirizina byo gutanga ikamba bizaba tariki 22 Gashyantare 2020.
Imyiteguro ya nyuma ya Pre - Selection muri Miss Rwanda 2020



















TANGA IGITEKEREZO