Abanyamakuru bakora inkuru z’imyidagaduro mu bitangazamakuru byose bikorera mu Rwanda kongeraho abatunganya indirimbo[Producers] n’aba Djs ni bo batoye. Ni amatora yari atandukanye n’aherutse kuko kuri iyi nshuro abategura PGGSS bohereje kuri buri gitangazamakuru urupapuro umunyamakuru aheraho abakandida ijwi.
Mu ngingo zigenderwaho Bralirwa yashyize hanze harimo ebyiri zikumira bamwe mu bahanzi ari nako byagenze mu mwaka washize. Muri uyu mwaka hajemo ingingo nshya ivuga ko ‘umuhanzi wemerewe kujya mu irushanwa agomba kuba afite imyaka iri hagati y’imyaka 18 na 35 y’amavuko’.
Indi ngingo yagarutsemo igakumira bamwe ni ivuga ko ‘umuhanzi witabiriye iri rushanwa inshuro eshatu zikurikiranya atemerewe kujya mu bahatana, iyi yimye amahirwe Bruce Melody na Jules Sentore kuko bujuje inshuro zisabwa. Iyi ngingo ni yo yari yakuyemo Dream Boyz na Senderi mu mwaka ushize.
Ingingo ireba imyaka y’ubukure yambuye Danny Vumbi na Senderi Hit amahirwe yo kwibona mu bemerewe guhatanira iri rushanwa uyu mwaka kuko barengeje 35. Mu mwaka ushize Senderi yabuze amahirwe akuwemo n’ingingo yarebaga inshuro umuntu amaze kwitabira irushanwa.
Uru rupapuro nirwo umunyamakuru yitwaje kuri uyu wa kane, habarurwa amajwi yose maze 10 ba mbere bagomba kwitabira iri rushanwa rimaze kuba ubugira gatandatu baramenyekana.
Ingingo zigenderwaho ku bahanzi bemerewe kwitabira PGGSS uyu mwaka:
1. Uhatana agomba kuba afite ubwenegihugu bw’u Rwanda
2. Agomba kuba afite imyaka iri hagati ya 18-35 y’amavuko
3. Abakobwa babiri bagomba kuboneka mu bahanzi icumi ba mbere
4. Agomba kuba atarigeze atwara iri rushanwa
5. Uwaryitabiriye inshuro eshatu ntiyemerewe guhatana mu mwaka wa 2017
6. Kuba yarakoze indirimbo eshatu hagati y’umwaka wa 2015-2017
7. Umuhanzi agomba kuba yarasohoye indirimbo ebyiri zifite amashusho kuva muri 2015-2017. By’umwihariko imwe muri izo video ikaba igaragara kuri YouTube.
Muri buri cyiciro, hagiye gatorwa abahanzi babiri, umwihariko ni uko byanze bikunze hagombaga kubonekamo abahanzi babiri batsinze.
Uko amatora yagenze (abahanzi bari mu ibara ry’umukara ni bo batowe, haragaragara n’amajwi bagize)
Hip Hop
Danny Nanone= 34
Bull Dogg= 35
Fireman= 33
Green P= 29
AmaG= 27
R&B
Christopher= 30
Social Mula= 27
Yvan Buravan= 21
Umutare Gaby= 20
Afro-beat
Davis D= 33
Mico The Best= 35
Uncle Austin = 25
Itsinda
Dream Boyz= 35
Active = 35
TBB= 31
TNP= 31
Abagore
Paccy= 34
Charly & Nina= 33
Queen Cha= 26



















TANGA IGITEKEREZO