00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uncle Austin yahishuye uburyo yasangiye umukobwa na Mowzey Radio

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 6 February 2018 saa 11:08
Yasuwe :

Umuhanzi Luwano Tosh [Uncle Austin] yavuze ku bucuti bwe na Mowzey Radio uherutse kwitaba Imana azize gukubitirwa mu kabari gaherereye i Entebbe muri Uganda.

Uncle Austin ari mu bahanzi bake baturutse mu Rwanda bajya guherekeza bwa nyuma Mowzey Radio [ubusanzwe witwa Moses Ssekibogo] washizemo umwuka mu gitondo cya tariki ya 1 Gashyantare 2018.

Mu kiganiro yagiranye na Chimpreports, Uncle Austin uherutse gusohora indirimbo nshya yitwa ‘Najyayo’ yasobanuye uburyo yari inshuti ikomeye na Mowzey Radio kuva mu myaka yashize ndetse ngo bigeze gukunda umukobwa umwe ubwo babaga mu rusisiro rumwe muri Uganda.

Yagize ati “Icyo gihe hari umukobwa mwiza wabaga mu gace twari dutuyemo, yari umukunzi wanjye ariko Radio ntabwo yari abizi. Yaramukunze ndetse yamuhaga impano hanyuma umukobwa na we akazimpa.”

Yongeyeho ko nubwo banyuze muri ibi bihe byo gusangira umukobwa ndetse buri wese amukunda byihariye, ngo yibuka Radio nk’umuntu ‘agiraga urukundo rwa kimuntu kandi wari ufite impano itangaje’.

Uncle Austin ati “Ndibuka ubwo yajyaga muri Leone Island[label ya Chameleone], yambwiye ko yahuye na Chagga kandi ko yagize amahirwe yo kwinjira mu itsinda riririmbira Chameleone. Icyo gihe nahise mubwira ko Chameleone agize amahirwe kuba abonye umuntu ufite impano nk’iye.”

Umuhango wo gushyingura Radio witabiriwe n’imbaga y’abakunzi b’umuziki, abaririmbyi bakomeye hafi ya bose muri Uganda, abaturage bo mu gace avukamo na bo bahuruye. Mu bahanzi bo mu bindi bihugu batabaye umuryango wa Radio harimo Jaguar wo muri Kenya, abo mu Rwanda barimo Dj Pius, Safi Madiba, Uncle Austin n’abandi.

Mowzey Radio yitabye Imana kuwa 1 Gashyantare 2018

Yashyinguwe mu gace kitwa Nakawuka muri Kagga-Entebbe. Yavutse kuwa 26 Mutarama 1985 yitaba Imana tariki ya 1 Gashyantare 2018. Asize abana batanu barimo babiri yabyaranye na Mbabazi Lilian wo mu Rwanda.

Uncle Austin ari mu bahanzi bavuye mu Rwanda bajya gushyingura Radio
Radio asize abana batanu barimo babiri yabyaranye na Mbabazi Lilian

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages