Iyi ndirimbo ‘Too Much’ iri mu zigize album ‘Nta mpaka’ uyu muraperi yitegura kuzashyira hanze, yahuriyemo abahanzi Urban Boyz, Uncle Austin, Bruce Melody, Khalifan n’undi mushya witwa Marina.
Producer Campos wafashe akanayobora amashusho yayashyize hanze abicishije kuri YouTube mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Gicurasi 2017. Indirimbo ikimara gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga yateje impaka ndende ndetse bamwe batangira gusaba Minisiteri y’Umuco ko yahita iyikumira ntiyerekwe Abanyarwanda kuko ‘irimo urukozasoni n’imyambarire idahwitse’.
Muri iyi ndirimbo abakobwa bakoreshejwemo babyina bahagaze mu mazi bambaye amakariso gusa ubundi bagatigisa ikibuno bakirebesheje hejuru. Uyu muco n’imibyinire y’aba bakobwa bisanzwe bigaragara cyane mu ndirimbo zo muri Jamaica gusa abo mu Rwanda na bo babyadukanye.
Mu mashusho ya ‘Too Much’ hakoreshejwemo abakobwa babyina bambaye amakariso asa n’aho atagezweho kuko bamwe mu bakobwa n’abagore bazi ibigezweho, ku mbuga nkoranyambaga bayanenze cyane bavuga ko ‘nta musirimu wagakwiye kujya ku mazi yambaye ikariso ifite imiguno’.
Ikindi cyateje impaka, ni uburyo aba bakobwa babyina batigisa ikibuno cyane bunamye mu mazi ibintu benshi bafashe nk’ibyonona umuco nyarwanda ndetse bigasakaza ubusambanyi.
Uncle Austin uri mu bahanzi baririmbye muri ‘Too Much’ hari agace agaragaramo ari kumwe n’umukobwa munini wambaye ikariso amwinyongaho. Icyateje impaka cyane ni uko uyu mukobwa agera igihe agaca bugufi maze akegereza umunwa hafi y’igitsina cya Uncle Austin.
Iyi ndirimbo imaze gusakara ndetse ikamaganwa na benshi, Uncle Austin yasagutswe n’umujinya maze ajya kuri Instagram ashyiraho ubutumwa yandikiye Producer Campos amusaba ko yasiba ayo mashusho agakora andi kuko ngo ‘yayisohoye ndetse ashyiramo ibyo atavuganye n’abahanzi’.
Uncle Austin yasagutswe n’umujinya…
Mu kiganiro na IGIHE, Uncle Austin yavuze ko aya mashusho yamusize icyasha kandi ngo nta ruhare yagize mu kuba yagiye hanze arimo urukozasoni. Ati “Ntabwo byoroshye, uriya mutype[producer Campos] yayisohoye ntarayireba arangije ashyiramo amashusho ntashakaga, no mu gihe cyo gufata amashusho biriya sinashakaga ko bisohoka.”
Yongeraho ati “Mu gufata amashusho y’indirimbo hari abantu nka 40, icyo gihe hari amashusho twafashe sinayishimira hanyuma mbwira Campos ngo dufate andi abe ariyo azakoresha […] Natunguwe no kuba yasohoye indirimbo harimo ibyo nanze.”
“Mfite umuryango, mfite umwana, mfite abantu bakuru bandeberaho ku buryo ntakwemera gusohora video irimo ibintu nka biriya. Ubu se umwana wanjye abonye iriya video nazamusobanurira iki? Namaganye iyo ndirimbo, yagiye hanze ntabizi.”
Abajijwe uko byagenze kugira ngo yemere ko bamufata amashusho ari kwikubanaho n’umukobwa wambaye muri buriya buryo, yagize ati “Ntabwo mwaba muri gufata video ngo ubuze umuntu kugukoraho, urabireka ariko mwagera mu gukora editing ibyo udashaka ukabivanamo.”

Jay Polly ati “Indirimbo yanjye sindayisohora”
Jay Polly nyir’indirimbo we yavuze ko atarayishyira hanze, iye ngo irasohoka kuri uyu wa Gatanu. Yagize ati “Video yanjye irasohoka uyu munsi, iyo uri kuvuga sinzi aho wayivanye. Video ni iya producer cyangwa ni iyanjye? Iyanjye ndayisohora murayibona.”
Jay Polly yigaramye byeruye ko iyo ndirimbo iri gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga atari iye kuko ngo uwayisohoye nta kintu babivuganyeho bityo ko abafana bakwiye kumutandukanye n’inkurikizi yateje.
Impaka zavutse ku mbuga nkoranyambaga








Aya mashusho ngo yagiye hanze ba nyir'ubwite batabizi













Ibitekerezo 0