Uncle Austin wari umaze amezi umunani akorera Radiyo nshya ya Power FM yari anafitemo n’imigabane, avuga ko yishimiye ibihe yahagiriye birimo kuzamura impano nshya mu itangazamakuru.
Mu butumwa yageneye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze Uncle Austin yanditse agira ati “Nkunda gufasha impano nshya mu bikorwa bitandukanye mbamo, njye n’abo twari dufatanyije kuri Power FM twarabikoze, kandi abo twafashije nakunze icyo baje kubacyo mu gihe gito cyane.”
Yakomeje agira ati “Mu ishoramari rimwe uhitamo gukomeza kujya mbere mu bushabitsi bushobora kuramba, cyangwa ukareka abandi bagakomeza urugendo, Ndashimira cyane abo twakoranye. Baracyari inshuti zanjye zikomeye, byari bitangaje gukorana namwe.”
Uncle Austin yahise atangaza ko azongera kumvikana ku ndangururamajwi za radiyo kuwa 7 Ugushyingo 2022 kuri Kiss FM radiyo yakoreye igihe kinini kuva mu 2014
Nyuma y’amezi umunani Uncle Austin yafashe icyemezo cyo gutandukana na Power FM ndetse ahitamo kugurisha imigabane ye yari afite muri iyi Radiyo.
Bivugwa ko kudahuza ku ngingo z’imikoranire biri mu bikomeye byatumye Uncle Austin ahagarika kumvikana kuri Power FM, agafata ikiruhuko mu gihe yari ategereje ko ikibazo gikemuka cyangwa agasubizwa imigabane ye akavanamo ake karenge.
Uyu mugabo yatangiye itangazamakuru mu 2005 akora kuri radio zitandukanye zirimo Radio10, Flash FM na KFM yavuyeho yerekeza kuri Kiss FM mu 2014.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!