Muvunyi Umutoni Tania afite imyaka 19, akareshya na na metero 1.85 agapima ibiro 65. Uyu ari mu bakobwa 16 bahataniye ikamba mu ijonjora ryabereye mu Mujyi wa Kigali ku itariki ya 27 Mutarama 2018.
Umutoni Tania wari wambaye nomero 11 mu irushanwa yatanze ibisubizo bitanyuze akanama nkemurampaka bityo abakagize bose bafata umwanzuro ko adakwiye gukomeza mu cyiciro cya nyuma ku rwego rw’igihugu.
Ingingo eshatu zirebwaho mu guhitamo abakobwa bahatana ku rwego rw’igihugu nta n’imwe Umutoni Tania yujuje haba ubwiza, ubuhanga n’umuco ari nabyo byagendeweho mu gutanga amanota.
Uyu mukobwa amaze gutsindwa yagaragaje uburakari no kutanyurwa n’amanota akanama nkemurampaka kamuhaye maze yandika kuri Instagram atuka Dr Higiro Jean Pierre, Rwabigwi Gilbert na Isheja Sandrine Butera ubayoboye.
Umutoni Tania yanditse ashimangira ko ‘bose uko ari batatu nta n’umwe uzinjira mu irembo ry’ijuru ku bwa roho zabo zamunzwe na ruswa’. Yagize ati “…aba bose ntibazinjira mu marembo y’ijuru ahubwo bazapfira ikuzimu n’imitima yabo yabaswe na ruswa.”
Amagambo yuzuyemo ibitutsi uyu mukobwa yandikiye abagize akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda 2018 yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe bagaya cyane uyu mwari abandi bakamunenga cyane bavuga ko ‘byari kuba ari ikosa kumuha amahirwe yo guhatanira kuba Nyampinga w’u Rwanda’ kuko yagaragaje imyitwarire ye nyakuri.
Muri Mutarama 2017 nabwo uwitwa Ingabire Habiba yaviriyemo mu ijonjora ryabereye mu Mujyi wa Kigali ibintu byaje kumutera kwibasira Rwabigwi Gilbert wari mu kanama nkemurampaka akaba yari yamuhaye ‘No’ maze aramutuka aramwandagaza.
Habiba amaze gucururuka no kwisuzuma akabona ko yarengereye, yaciye bugufi asaba imbabazi Rwabigwi Gilbert impagarara yari yateje ziherera aho.



















TANGA IGITEKEREZO