Uyu mugabo yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Gashyantare 2017. Apfuye nyuma y’undi witwa Nabigazi Aline na we waguye muri ibi bitaro ku itariki ya 19 Mata 2016.
Umuyobozi wa Korali Rehoboth Ministries, Patrick Munini yavuze ko Mutware Alexandre yitabye Imana nyuma y’uko “Yari amaze igihe arwariye i Nairobi, yafashwe n’indwara yo mu muhogo muri Gicurasi 2016 bigeze mu kwezi kwa munani biba ngombwa ko ajya kwivuza i Nairobi.”
Uyu muririmbyi ngo yavuriwe mu Bitaro bya Aga Khan, abaganga basanze ububabare bukabije yagiraga mu muhogo bwaraturukaga ku kabyimba yari yararwayemo.
Ati “Yavuwe n’abaganga batandukanye bamukorera ibizami batandukanye, bagakomeza kumuha Antibiotic gusa bananirwa gufata icyemezo cyo kumubaga […] Azize uburwayi bwo mu muhogo, yari amaze amezi umunani arimo kuvurwa.”
Mutware Alexandre yanavuriwe mu bindi bitaro bikomeye byitwa AIC Kijabe Hospital biherereye mu Mujyi wa Nairobi ariko uburwayi bukomeza kumurusha imbaraga kugeza ubwo yashizemo umwuka mu ijoro ryo kuri uyu wa 17 Gashyantare 2017.
Mutware Alexandre yari umuririmbyi ukomeye wa Rehoboth Ministries, yari amazemo imyaka igera kuri 22 kuko yayinjiyemo kuva mu 1995. Asize umugore n’abana batanu barimo abahungu babiri n’abakobwa batatu
Ku musaraba, imwe mu ndirimbo za Rehoboth Ministries zakanyujieho mu myaka yashize


















TANGA IGITEKEREZO