– Izina ‘Lion’ yaryiswe n’umwana wo mu muhanda

– Yavutse ku mudipolomate ariko ntiyakunda ishuri

– Yanga agasuzuguro urunuka

– Yatangiye ari umuririmbyi wa Reggae

– Miss Rwanda 1994 ni cyo gitaramo cya mbere yayoboye

Ni umugabo uriganiye mu ndeshyo, arabyibushye ariko bidakabije, agasatsi gake ku mutwe watangiye kototerwa n’uruhara n’ubwanwa buhura n’umusatsi buzwi nka ‘zero faute’.

Iyo murebana mu maso asa n’uwicisha bugufi, mwaganira akanya agacishamo akamwenyura ariko ukamusomamo n’igitsure igihe bibaye ngombwa. Ababyeyi be bamwise Habamenshi René Maurice. Ni umugabo w’imyaka 47, afite umugore n’abana batanu.

Yavukiye i Rubavu mu 1972 ariko umuryango we wimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho Se Habamenshi Callixte yari ahagariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye. Ni naho yatangiriye amashuri y’inshuke, nyuma bimukira mu Bubiligi. Bagarutse mu Rwanda ari naho yatangiriye amashuri abanza akomeza n’ayisumbuye muri Collège Saint André, yiga Imibare n’Ubugenge.

Umubyeyi we yabaye kandi Minisitiri w’Ubuzima, uw’Ubutabera, uw’Ubukungu anahagararira u Rwanda muri Ethiopia. Yitabye Imana mu 2007.

Izina ‘Lion’ yaryiswe n’umwana wo mu muhanda

Abantu benshi bashobora gukeka ko izina Lion Imanzi ari yo mazina y’ababyeyi be, ariko siko biri. Imanzi ni izina yiyise naho Lion bisobanura Intare mu Kinyarwanda, yarihawe n’umwana wo mu muhanda.

Ati “Nakuze badukundisha cyane Afurika by’umwihariko noneho u Rwanda, aho natangiye kuba mukuru natangiye kwitekereza ndavuga nti ‘ariko wa mugani kuki naba mfite amazina yanjye bwite andanga yitwa aya gikirisitu ariko mu by’ukuri ari amazina y’abazungu?’ Niko gushakisha izina najya nkoresha ry’Ikinyarwanda ritari irya data.”

Lion ryo yaryiswe n’umwana wo mu muhanda mu 2000, wamwatse amafaranga akarimuhamagara nawe yumva ni ryiza, ararikomeza.

Ati “Nabaga mu mahanga icyo gihe nza mu Rwanda nje mu kiruhuko mpura n’umwana, mayobobo rwose ariko w’incakura, niwe muntu wandebye arambwira ‘Lion’ nta giceri se?’ numva ni ryiza muha igiceri cye, muha inyongezo, izina ndarisigarana.”

Yanga urunuka agasuzuguro

Lion Imanzi avuga ko mu buzima bwe akunda amahoro kurenza ibindi byose. Mu bimuha amahoro ku isonga hariho umuziki no kureba filime z’ubwoko bwose. Ku rundi ruhande, ngo yanga urunuka agasuzuguro ku buryo iyo umuntu amusuzuguye ahita amwereka ko ari Intare bikamusigira isomo. Ibyo ariko bijyana n’uko yemera ko agomba kubaha umuntu wese, ari nayo mpamvu ababazwa cyane no gusuzugurwa.

Ati “Iyo umuntu ansuzuguye aba ampemukiye cyane niho abasha kumenya impamvu banyita Intare. Ntabwo bimugendekera neza. Ntabwo narwana ariko uwo muntu bigomba kumugaragarira mu buryo adashidikanya ko ampemukiye kandi adakwiye gukorera undi muntu icyo ankoreye.”

Ntiyigeze yuzura n’amashuri

Kuba yaravutse ari umwana w’umwe mu bayobozi b’icyo gihe, byamuheshaga amahirwe yo kwiga akanaminuza kuko yari afite ibyangombwa nkenerwa guhera ku mafunguro, imyambaro, amashuri akomeye n’ubundi buzima bw’abana b’abakire.

Kuri Lion we, nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye yahise ahagarikira aho nyamara yari umuhanga mu ishuri, atanabuze amafaranga amwishyurira kaminuza.

Ati “Amashuri nanjye natwo twigeze twumvikana cyane, nageze aho numva ko urwo rugendo ruhagije nishakira ubizima busanzwe […] Naratsindaga pe! Ngirango nta washidikanya ko ndi umunyabwenge ariko ntabwo byigeze biba ibintu binyinjiramo cyane ngo numve ko ari cyo ndangamiyeho kugira ngo nzabeho.”

Lion Imanzi aheruka kuyobora igitaramo cyatumiwemo Simi na Patoranking cyinjije Abanyarwanda mu mwaka wa 2019
Lion Imanzi aheruka kuyobora igitaramo cyatumiwemo Simi na Patoranking cyinjije Abanyarwanda mu mwaka wa 2019

Ijwi rye ryamubereye ‘ikirombe cya zahabu’

Imanzi avuga ko nyuma yo gufata umwanzuro wo kudakomeza kwiga kaminuza yahise yinjira mu muziki yakundaga kuva na kera akiri ku ntebe y’ishuri. Yararirimbaga akanacuranga gitari mu njyana ya Reggae kandi n’ubu aracyabikora nubwo atakibiha umwanya munini.

Mu 1991 yinjiye muri orchestre yitwaga Galaxy Band yari igizwe n’abanyamuziki batandukanye barimo Alain Muku. Icyo gihe ngo bari mu bacuranzi bagezweho. Ibyo kuririmba yabifatanyaga no gukora amatangazo yamamaza ibitaramo bya Galaxy Band, nyuma abantu batangira kumukunda bamuha akazi.

Ati “Natangiye namamaza ibitaramo byacu bitewe n’uko uwatwamamarizaga atari agishoboye, natangiye nigana ijwi rye kuko yabikoraga neza cyane, abatangiye kumva ijwi ryanjye barambwira bati ‘ese ko twumva ubishoboye ntiwatwamamariza iduka ryacu?’”

Yatangiye gukora kuri Radiyo Contact FM n’ubu agikoraho mu 2004, nabyo avuga ko byabaye nk’ishami ryashibutse ku kwamamaza, hakiyongeraho ko ari umuntu ukunda gukurikira amakuru atandukanye avuga ku Isi.

Ibyinshi yagezeho avuga ko abikesha ijwi rye nk’impano Imana yamwihereye.

Kuba MC byaramutunguye

Mbere y’Ukuboza 1993 Lion Imanzi yari atarurira urubyiniro agiye gukora ikindi kitari ukuririmba. Ubwo hatorwaga Nyampinga w’u Rwanda 1994, niwe wayoboye ibyo birori mu gihe uwari wateguwe yari atengushye ababiteguye.

Ati “Hari umugabo nakoreraga witwaga Jacques Ndagiyintwari yagiraga iduka ricuruza ibyuma bya DVD, amateleviziyo… aza kumpa akazi duhujwe n’uwagombaga kumwamamariza igikorwa cya Miss Rwanda.”

“Nyuma yo kumwamamariza umunsi w’igikorwa nyir’izina uwagombaga kumubera MC aramuhemukira yumva ko ari bwo yatangira kumuca amafaranga y’ikirenga, mbonye ko bimutesheje umutwe ndamubwira nti ‘ntugire ikibazo iki gikorwa kiri bube wowe nshakira ikositimu (costume), ab’iki gihe baravuga ngo ‘ngukorera umuti’.”

Ibitaramo bitazigabirana

Kugeza ubu ibitaramo amaze kuyobora ntibigira ingano ndetse bimwe ntanabyibuka, gusa mu bikiri mu mutwe we harimo icya Miss Rwanda cyabaye mu 1993 hatorwa Nyampinga w’u Rwanda wo mu 1994 ari nacyo cyamufunguriye amarembo, ibitaramo bya Primus Guma Guma Super Star yakozemo imyaka itatu, East African Party n’ibindi.

Ati “Miss Rwanda ya mbere ntabwo nayibagirwa kuko ifite ukuntu yampinduriye amateka, aho naje kongera gukora muri Miss Rwanda ariko noneho by’umwihariko ibitaramo bya Guma Guma igitangira, East African Party ndabyibuka cyane,”

Ubwo irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryatangira ryayobowe n’uyu mugabo. Avuga ko kuba cyari ikintu gishya byari nk’ihurizo kuri we kuko imigenderekere myiza yabyo yari mu maboko ye.

Ubwo irushanwa ryo mu 2011 ryegukanywe na Tom Close ryageraga ku musozo, abafana ba Jay Polly bateye amabuye ku rubyiniro, nyamara ntiyigeze ahunga mu gihe abandi bari bakwiriye imishwaro. Avuga ko yanze guhunga kuko nta kibazo yari afitanye n’umuntu n’umwe wari uri aho.

Ati “Kari agakundi katarenze abantu batatu njye narababonye. Inzego z’umutekano zifuje kuba zatujyana kugira ngo tutagira icyo tuba ndababwira nti ‘ariko nta muntu ufitanye ikibazo na njye ndi rasta’ ahubwo reka mbasange aho bari bansobanurire neza agahinda kabo aho kari guturuka.”

Ubwo iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya kabiri, yongeye kotswa igitutu n’abafana ubwo bamushinjaga kwita Young Grace ‘umukecuru’ nyamara byagoretswe, bituma ashaka no gusezera akazi ke atakarangije.

Yaba Young Grace cyangwa abategura irushanwa nta kibazo bari babigizeho, ari nabyo byatumye yiyemeza gukomeza akazi ke.

Rasta ni ku mutima

Lion Imanzi akora injyana ya reggae bishimangira ko ari rasta nk’uko nawe abyivugira. Muri 2012 yogoshe ibisage (dread rocks) yari amaranye imyaka 12. Avuga ko yakuyeho iyi misatsi bitewe n’uko yari atangiye kumera uruhara kuko ‘uburasta butava ku musatsi.’

Hari n’abakunze guhuza uburasta no kunywa urumogi, ariko Lion Imanzi we avuga ko ibyo ari ibyanduza isura yabo, ntaho bihuriye n’ukuri.

Ati “Kunywa urumogi ni ikintu ntatindaho kuko ntabwo ari cyo kintu cyaranga umurasta. Nk’uko ntacira umuntu urabanza kuba anywa inzoga kandi hari ibintu byinshi bibi zikoresha abantu, gusa umuntu agirwa n’ibintu byinshi ariko kuba umurasta ntabwo bisaba kunywa urumogi.”

Yayoboye ibitaramo bitandukanye Primus Guma Guma Super Star igitangira, aza gukomeza muri iri rushanwa nk'umukemurampaka
Yayoboye ibitaramo bitandukanye Primus Guma Guma Super Star igitangira, aza gukomeza muri iri rushanwa nk'umukemurampaka
Yemeza ko dread atari zo zigira umurasta nyawe
Yemeza ko dread atari zo zigira umurasta nyawe
Yayoboye ibirori byo gutora Miss Rwanda 1994
Yayoboye ibirori byo gutora Miss Rwanda 1994
Igitutu yashyizweho kubera Young Grace ntazakibagirwa
Igitutu yashyizweho kubera Young Grace ntazakibagirwa
Muri Kamena 2012 nibwo Lion Imanzi yogoshe imisatsi miremire yari amaranye imyaka 12
Muri Kamena 2012 nibwo Lion Imanzi yogoshe imisatsi miremire yari amaranye imyaka 12