Ku ikubitiro Urban Boys binjira mu bucuruzi bafunguye studio bise Urban Record. Aha hakorewe indirimbo nyinshi ndetse inabitse imishinga inyuranye yaba iy’iri tsinda cyangwa iy’abandi bahanzi.
Icyakora mu minsi ishize Holly Beat wayikoragamo yaje gusezera yerekeza muri The Mane. Urban Record itangira guceceka kuva ubwo.
Ku wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2019 ubwo bamurikaga inzu itunganya amafoto n’amashusho (Urban Images) batangije, abagize Urban Boys bavuze ko ari ubucuruzi bushya binjiyemo.
Urban Boys bahamije ko ubu bucuruzi batangije bifuza ko mu minsi iri imbere bwaba bumaze kwaguka ku buryo banagira ubushobozi bwo gutunganya indirimbo z’abahanzi.
Urban Boys bavuze ko batangiriye mu gufata amashusho n’amafoto mu birori binyuranye n’imihango inyuranye. Bahamya ko bakoze ubu bucuruzi mu bushobozi bishatsemo kugira ngo barusheho kwiteza imbere atari mu muziki gusa ahubwo no mu buzima busanzwe.
Ku kijyanye na Studio ya Urban Record, Nizzo Kaboss yahishuye ko babaye basubitse ibikorwa byayo kuko yimuwe aho yakoreraga i Nyamirambo.
Yavuze ko kwimura Studio byatewe nuko nyiri nzu bakoreragamo yabasabye ko bamuvira mu nzu. Kuri ubu rero ngo bari kwisuganya ngo barebe aho bayimurira.
Uku kwirukana mu nzu Urban Record byatumye na Nizzo wari utuye mu gipangu kimwe nayo yimuka ubu akaba asigaye atuye i Remera.
Abagize Urban Boys bavuze ko bagiye kuba bashyize imbaraga muri Urban Images mu gihe hategerejwe ko bamara kubaka neza ibijyanye na Urban Record.
Reba hano ikiganiro kirambuye na Urban Boys



















TANGA IGITEKEREZO