00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urban Boyz ishaka gutera ikirenge mu cya King James (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 August 2026 saa 09:50
Yasuwe :

Safi Madiba, Nizzo Kaboss na Humble Jizzo bagize itsinda rya Urban Boyz bashimye King James uherutse gukora igitaramo cy’iminsi ibiri cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru, baca amarenga ko na bo biteguye kuba babikora.

Ibi babigarutseho mu kiganiro cyihariye bagiranye na IGIHE, banateguza abakunzi babo igitaramo cya mbere bagiye gukorera i Kigali nyuma yo kongera kwiyunga.

Safi Madiba yavuze ko igitaramo cya King James cyamweretse ko Abanyarwanda bakomeje gukunda umuziki w’iwabo, by’umwihariko indirimbo za kera zakomeje kugira agaciro.

Ati "Icyo nabonyemo mbere na mbere ni urukundo Abanyarwanda bakunda umuziki w’abahanzi babo, by’umwihariko umuziki w’umwimerere. Biratanga icyizere ko ibikorwa by’abahanzi bacu bikomeje guhabwa agaciro."

Yakomeje avuga ko nta kintu gishimisha umuhanzi nko kubona abakunzi b’umuziki bakomeza gukunda ibikorwa bye, anashimira urukundo King James yeretswe n’abafana be.

Nizzo Kaboss, yavuze ko yizeye ko na Urban Boyz izagera ku rwego rwo gukorera igitaramo muri BK Arena.

Ati "Njye mfite icyizere ko na twe hari umunsi tuzataramira muri BK Arena. Mukomeze mutegereze, bishobora kuba."

Humble Jizzo na we yashimye King James ku gitaramo yakoze, avuga ko ari ikimenyetso cy’uko umuhate abahanzi bo mu bihe byashize bashyize mu guteza imbere umuziki nyarwanda watangiye kwera imbuto.

Ati "Ibyo twaharaniye n’inzira twaharuye urabona ko byatanze umusaruro. Nizeye ko na Urban Boyz ifite ubushobozi n’ibigwi bihagije byo gukora igitaramo nk’icyo."

Safi Madiba yongeyeho ko igitekerezo cyo gukorera igitaramo muri BK Arena gihari, kandi ko ubushobozi bwo kugishyira mu bikorwa na bwo buhari igihe cyose hafatwa umwanzuro.

Ibi aba bahanzi babigarutseho mu gihe bari mu myiteguro y’igitaramo cyo kwizihiza umwaka Zaria Courts imaze ishinzwe batumiwemo ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Kanama 2026.

Iki kizaba ari cyo gitaramo cya mbere Urban Boyz igiye gukorera i Kigali nyuma yo kongera kwiyunga, nyuma y’uko icya mbere nyuma y’ubwiyunge bwabo bagikoreye mu Karere ka Rubavu.

Urban Boyz izataramira mu gitaramo cyo kwizihiza umwaka Zaria Court imaze ishinzwe
Urban Boyz bagiye gutaramira muri Zaria Court
Urban Boyz baganira n'umunyamakuru wa IGIHE baciye amarenga yo gukorera igitaramo muri BK Arena

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages