00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urban Boyz igiye kwerekeza mu Bubiligi

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 25 August 2013 saa 12:25
Yasuwe :

Urban Boyz batumiwe mu birori by’itorwa rya Nyampinga na Rudasumba b’u Rwanda mu gihugu cy’u Bubiligi, ibirori bizaba kuwa 5 Ukwakira 2013.
Aba bahanzi bazatarama mu gitaramo kijya gusa n’icyo King James aheruka kwitabira; ubwo hajonjorwaga abazatorwamo Nyampinga na Rudasumbwa b’Abanyarwanda mu Bubiligi.
Abahanzi b’Abanyarwanda usanga bakunzwe mu Rwanda akenshi nibo usanga bakunzwe n’urubyiruko rwo mu gihugu cy’u Bubiligi, kuko bakurikirana umunsi ku munsi ibikorwa by’abahanzi b’u (…)

Urban Boyz batumiwe mu birori by’itorwa rya Nyampinga na Rudasumba b’u Rwanda mu gihugu cy’u Bubiligi, ibirori bizaba kuwa 5 Ukwakira 2013.

Aba bahanzi bazatarama mu gitaramo kijya gusa n’icyo King James aheruka kwitabira; ubwo hajonjorwaga abazatorwamo Nyampinga na Rudasumbwa b’Abanyarwanda mu Bubiligi.

Abahanzi b’Abanyarwanda usanga bakunzwe mu Rwanda akenshi nibo usanga bakunzwe n’urubyiruko rwo mu gihugu cy’u Bubiligi, kuko bakurikirana umunsi ku munsi ibikorwa by’abahanzi b’u Rwanda, kuko nk’iyo babatumiye mu birori biba ari ibyishimo gusa.

Kugeza ubu, Nizzo umwe mu bagize itsinda Urban Boyz, ni we umaze kubona ibyangombwa biberekeza ku mugabane w’u Burayi.

Gusa Safi na Humble Gizo, bavuga ko nabo bategereje kubona ibyangombwa kandi ko nta kigoranye ku kuba babona.

Ni ubwa mbere aba bahanzi batumiwe hakurya y’amazi magari.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages