Ykee Benda uvuga ko akomoka mu Rwanda, afite izindi ndirimbo zizwi ariko zitamenyekanye cyane mu Rwanda harimo iyitwa ’Nkyenkebula’, ’Sexy Mama’, ’Budumbu’, ’Blessings’ akomereza kuri ’Farmer’ yakoranye na Sheebah n’izindi.
‘Nipe’, Urban Boyz na Ykee Benda bayikoranye mu minsi ishize ubwo uyu muhanzi yari yaje mu Rwanda kuhakorera igitaramo. Ubwo yari mu Rwanda Ykee Benda yatangaje ko afata Urban Boyz ‘nk’abahanzi bari imbere mu muziki’ bishingiye ahanini ku ndirimbo zabo yabonye bafatanyije n’abandi bahanzi bakomeye muri Afurika.
Safi wo muri Urban Boyz yatangaje ko gukorana na Ykee Benda hari ikintu gikomeye bizongera ku muziki wabo. Ati “Ni umuhanzi ukunzwe cyane muri iki gihe kandi ni umuhanga cyane ku buryo gukorana na we bifite ikintu kinini bizongera ku izina ryacu.”
Indirimbo yahuje Ykee Benda na Urban Boyz na Ykee Benda bayise ‘Nipe’yakozwe na Producer Nessim umwe mu bakomeye muri Uganda, uyu ni we usanzwe akora indirimbo za Sheebah Karungi. Yakoze iyitwa Farmer, Waddawa, Munakampala, Owooma ndetse na Face to Face za Charly na Nina.
Nipe, indirimbo Urban Boyz yafatanyije na Ykee Benda



















TANGA IGITEKEREZO