Igitaramo Rwanda-Burundi Night cyaherukaga kubera mu Mujyi wa Kampala kuwa 15 Mata 2016, icyo gihe cyahuje Charly&Nina, Jody, Dj Pius na Big Farious ariko cyarangiye giherekezwa n’inkuru zavugaga ko cyabereyemo imvururu aho abakunzi b’umuziki muri Uganda bashatse gukubita Chameleone na Good Life baryozwa kuba baramamaje Perezida Museveni mu matora.

Icy’uyu mwaka cyiswe “Rwanda/Burundi Night” kizahuriza hamwe Abanyarwanda n’Abarundi batuye mu Mujyi wa Kampala, kizabera mu gace ka Ntinda ahitwa Cayenne Lounge.

Abahanzi bakunzwe muri Uganda nka Sheebah Karungi bazacyitabira gusa hari n’abo mu Rwanda batumiwe barimo Urban Boyz na Bruce Melody. Kizayoborwa n’Umunyamideli ukomeye ukomoka mu Rwanda Judith Heard.

Safi Madiba yabwiye IGIHE ko bazava mu Rwanda kuwa Gatanu tariki ya 21 Mata 2017 bakazamara icyumweru cyose muri Uganda. Mbere yo kuririmba muri Rwanda-Burundi Night, Urban BBoyz izabanza iririmbane na Ykee Benda mu gitaramo kizabera ahitwa Kansanga mu kabyiniro ka Light In Club.

Yagize ati “Urban Boyz izava i Kigali kuwa Gatanu, nitugera muri Kampala tuzaharara ijoro rimwe bucye duhite turirimba mu gitaramo tuzahuriramo na Ykee Benda. Uwo munsi ni nabwo tuzahita tumurika amashusho y’indirimbo yacu twakoranye yitwa Nipe, nyuma nibwo tuzakora icyo cya Rwanda-Burundi Night.”

Safi yavuze ko mu cyumweru bazamara mu Mujyi wa Kampala bateganya kuzava muri Uganda bakoranye indirimbo na Sheebah Karungi ukunzwe cyane muri Afurika y’Uburasirazuba.

Urban Boyz na Ykee Benda bareteganya kumurika amashusho y'indirimbo yabo mu gitaramo bazahuriramo i Kampala
Urban Boyz na Ykee Benda bareteganya kumurika amashusho y'indirimbo yabo mu gitaramo bazahuriramo i Kampala

Ati “Ndumva tutazapfa kuvayo gutyo gusa murabizi Urban Boyz iyo igiye mu gihugu runaka uko byagenda kose ntabwo dupfa kuvayo tudashatse abahanzi bahagaze neza ngo dukorane indirimbo […] Sheebah tuzahura, birashoboka ko twazakorana indirimbo.”

Urban Boyz igiye gukorera ibitaramo muri Uganda yatangiye gukora umushinga wa album ya karindwi, indirimbo ya mbere mu ziyigize yamaze kujya hanze yitwa ‘Nipe’ bafatanyije na Ykee Benda.

Ykee Benda aherutse kuza mu Rwanda ahakorera igitaramo
Ykee Benda aherutse kuza mu Rwanda ahakorera igitaramo