00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urban Boyz yazutse, mu biganiro byo kongera gukorana na Super Level

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 August 2026 saa 09:06
Yasuwe :

Itsinda rya Urban Boyz rimaze iminsi i Kigali nyuma yo kwiyunga. Uretse kongera guhura ari batatu, bongeye guhura na Nsengumuremyi Richard bakoranye igihe muri ‘Super Level’.

IGIHE yamenye ko Urban Boyz banatangiye ibiganiro byo kureba niba Nsengumuremyi yakongera kubashoramo amafaranga bagakorana.

Icyakora mu kiganiro twagiranye na Safi Madiba ubwo yabazwaga niba hari gahunda yo kongera gukorana na Nsengumuremyi Richard, yirinze guhakana cyangwa kwemeza ayo makuru, gusa ashimangira ko nka Urban Boyz bishimiye kongera guhura na we.

Ati “Icy’ingenzi ni uko twongeye guhura. Hari hashize igihe kinini tutabonana kandi ni inkingi ya mwamba ku byo twagezeho nka Urban Boyz. Twandikanye amateka menshi, ni umwe muri twe. Icyakora, kongera gukorana na we bibaye byaba ari amahirwe, ariko biragoye ko nagira icyo mbivugaho nonaha.”

Urban Boyz na Richard Nsengumuremyi batangiye gukorana muri ‘Super Level’ guhera mu 2012, gusa mu 2016 baza gutandukana, nyuma y’uko uyu mugabo yari amaze gufasha iri tsinda kwegukana igihembo cya Primus Guma Guma Super Star.

Batandukanye mu gihe no mu itsinda ibintu bitari byoroshye, cyane ko nyuma y’umwaka umwe batandukanye na Nsengumuremyi, abagize Urban Boyz na bo bahise batandukana, nubwo iby’uko iri tsinda ritandukanye byaje kwemezwa neza mu 2018.

Bimwe mu bikorwa bya Urban Boyz byibukirwaho Richard Nsengumuremyi harimo indirimbo nka ‘Show Me Love’ bakoranye na Timaya ndetse na ‘Tayali’ bakoranye na Iyanya.

Izi ndirimbo zagize uruhare mu gutuma Urban Boyz iba mu bahanzi ba mbere mu Rwanda batinyutse kwagura umuziki wabo, bakajya muri Nigeria gukorana n’abahanzi baho bari bagezweho.

Byari ibyishimo ubwo Urban Boyz bongeraga guhura na Richard Nsengumuremyi wa Super Level
Hamaze iminsi ibiganiro by'uko Urban Boyz yakongera gukorana na Richard Nsengumuremyi wa Super Level
Richard Nsengumuremyi yakiriye Urban Boyz iwe mu rugo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages