00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uririmba inyikirizo ya “Forever” ya Danny aramwita indashima

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 1 December 2014 saa 07:03
Yasuwe :

Umuhanzi Aimee Bluestone, wumvikana cyane mu nyikirizo y’indirimbo “Forever” yakunzwe na benshi y’umuraperi Danny Nanone avuga ko uyu muraperi ari ingayi y’indashima, kuko yamufashije amwitabaje, ariko nyuma we ntiyifuze kumufasha kumenyekana nk’uko bari babisezeranye.
Bluestone, ubusanzwe witwa Muvunyi Mbaraga Aime, yinjiye mu muziki nyuma yo gutsindira amarushanwa yo kuririmba ya Talent Detection, nuko yinjira bwa mbere muri studio atangira gukorana na Producer Chris Cheetah.
Uyu (…)

Umuhanzi Aimee Bluestone, wumvikana cyane mu nyikirizo y’indirimbo “Forever” yakunzwe na benshi y’umuraperi Danny Nanone avuga ko uyu muraperi ari ingayi y’indashima, kuko yamufashije amwitabaje, ariko nyuma we ntiyifuze kumufasha kumenyekana nk’uko bari babisezeranye.

Bluestone, ubusanzwe witwa Muvunyi Mbaraga Aime, yinjiye mu muziki nyuma yo gutsindira amarushanwa yo kuririmba ya Talent Detection, nuko yinjira bwa mbere muri studio atangira gukorana na Producer Chris Cheetah.

Uyu muhanzi avuga ko uko indirimbo “Forever” yagiye ikundwa cyane ariko yagiye arushaho kubabara, kuko asanga aya ari amahirwe meza yari agize yo kumenyekana.

Yikoma Danny Nanone, avuga ko yari yaramwemereye kuzamushyira mu mashusho, cyangwa se izina rye rikumvikana mu ndirimbo, ariko akavuga ko uyu muraperi nta na kimwe yigeze akora, nk’uko bari babyumvikanye.

Aganira na IGIHE, Bluestone yagize ati “Bari bankeneye nk’umuntu w’umuhanzi ugomba kubaririmbira, ariko havuka ikibazo ko batigeze bampamagara muri video. Ikosa ntabwo ari iryanjye, nkeka ko ari bo babishatse, bo nibo bafite impamvu babikoze, nanjye ubu sinzi impamvu yabyo”.

Bluestone avuga ko byamubabaje cyane, agira ati “Ni ibintu bibabaje kuba ataramvuze mu ndirimbo ataranagaragaje ko namufashijemo, yibagiwe ko hari uwaririmbye inyikirizo, muri video ntiyigeze anyerekana, mbese nyine yirengagije ko hari uwamufashije”.

Umva ikiganiro Bluestone yagiranye na IGIHE:

Uyu muhanzi, waririmbanye indirimbo na Tom Close yitwa Kuki Ari Wowe agira ati “Uko nagendaga mbona ko igenda irushaho imenyekana niko nanjye byagendaga bimbabaza kurushaho kuko numvaga mu ndirimbo nta zina ryanjye ririmo kandi irimo igenda ikundwa cyane.”

Aganira na IGIHE Danny Nanone yavuze ko ibyo uyu muhanzi avuga abeshya, ko yahamagaye ubwo yari agiye gukora video ya “Forever” ariko ntaboneke. Yagize ati “Ntabwo yabashije kuboneka, twaramubwiye ntiyabasha kuboneka, kandi ibyo avuga ko twirengagije kumufasha kumenyekana ntabwo ari byo kuko natwe twakoze indirimbo tutazi ko izakundwa cyane nk’uko yakunzwe nta cyari kutubuza kumushyiramo.”

Producer Bernard Bagenzi wahuje Danny Nanone na Bluestone avuga ko Bluestone yagiye abura cyane kuri telefone, kandi ko bamuhamagaye akababwira ko ngo “ari muri siporo (gym)” kandi ko batari kugendera kuri gahunda ze.

Bluestone ari kumwe na M Izzo na Producer Davydanko

Bluestone, bitewe n’ubuhanga mu miririmbire ye, yagiye ahimbira injyana (melody) bamwe mu bahanzi abandi akabandikira amagambo naho abandi akabafasha mu kuririmba mu ndirimbo zabo ngo zirusheho kuryoha, harimo Khizz, Tom Close n’abandi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages