Iburanisha ryo kuri uyu wa 28 Mata 2023 ryaranzwe no kwiregura ku ruhande rwa Prince Kid no kugaragaza ko ibimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha biteye ugushidikanywaho.

Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye cyagize umwere Prince Kid, bugaragaraza ko umucamanza atitaye ku bimenyetso byatanzwe na zimwe mu mvugo z’abatangabuhamya.

Me Nyembo Emeline wunganira Prince Kid, yavuze ko ubusanzwe iyo ubushinjacyaha bujurira bukwiye kuba bunenga ingingo zaburanywe mu rubanza rwa mbere ariko ko ubu atari ko bimeze.

Yagaragarije urukiko ko Ubushinjacyaha bushaka kuzana ingingo zitaganiriweho mu Rukiko Rwisumbuye nk’ibimenyetso kandi atari ko byagakwiye kugenda.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku byaranze uru rubanza mu Rukiko Rukuru.

Kwihanangiriza itangazamakuru

Kuri uyu wa 28 Mata 2023 wari umunsi wa kabiri w’urubanza mu bujurire, mu Rukiko Rukuru.

Mbere y’iburanisha Umushinjacyaha yasabye urukiko ko rwakihanangiriza abanyamakuru kubera ko hari abakoresheje amazina y’abatangabuhamya kandi nyamara harakoreshejwe kode mu nyungu z’umutekano w’abatangabuhamya.

Perezida w’Inteko Iburanisha yahise agira ati “Urukiko rwihanangirije itangazamakuru n’abanyamakuru bakora ibinyuranyije n’amategeko nyuma y’iri buranisha nihagira ikigarara cyakozwe kinyuranyije n’amategeko ingaruka zabyo azabyirengera.

Akabati Prince Kid atunze kateje impaka

Bimwe mu byatanzwe n’Ubushinjacyaha nk’ibimenyetso byerekana ko umutangabuhamya umwe yageze kwa Prince Kid, harimo akabati atunze avuga ko yabonye ubwo yajyagayo muri Werurwe 2020.

Iki cyateje impaka mu iburanisha riheruka ndetse uruhande rwa Prince Kid rugaragaza ko ibivugwa n’ubushinjacyaha atari ukuri.

Prince Kid yahawe umwanya ngo yitse kuri iki kimenyetso cyagaragajwe, avuga ko atari byo kuko mu rugo rwe akabati kahageze ku wa 31 Kanama 2020 bityo ko ibivugwa n’umutangabuhamya ari ibihuha.

Umushinjacyaha yahise agaragaza ko fagitire yatanzwe na Prince Kid igaragaza igihe akabati kaguriwe atari we yanditseho ahubwo ko iri mu izina rya Rwanda Inspiration BackUp kandi ko byakozwe agura ibikoresho byo mu biro.

Prince Kid yasobanuye ko nubwo fagitire iriho urutonde rw’ibikoresho yaguraga harimo n’ako kabati yanditswe ku mazina y’ikigo cye bwite, ibyo yaguze byari ibikoresho by’umuyobozi kandi bigomba kuba iwe mu rugo.

Yavuze ko ako kabati agatunze iwe aho kuba ako mu biro nk’uko ubushinjacyaha bubigaragaza bityo ko ibivugwa n’uwo mutangabuhamya bitagakwiye guhabwa agaciro.

Umushinjacyaha yavuze ko batakwita ku kabati cyane ngo kuko atari ko kakuraho kuba ibyaha akurikiranweho yarabikoze.

Ati “Nta byinshi twabivugaho kuko ako kabati atari ko kagaragaza ko Ishimwe atahohoteye bariya bakobwa. Akabati ntabwo ari ko kasambanya umukobwa, si ko kamuha urumogi n’inzoga.”
Impande zombi zigaragaza ko ibimenyetso byagiye bitangwa na buri rumwe, bishidikanywaho akaba ari nayo mpamvu Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge bimwe rutabihaye agaciro.

Ubusanzwe itegeko rigaragaza ko iyo ibimenyetso bishidikanywaho uregwa ariwe ubyungukiramo kuko bitashingirwaho mu gufata icyemezo cy’urukiko.

Mu bujurire bw’Ubushinjacyaha, Me Ninahazwa Roselyne yagaragaje ko ibimenyetso bitandukanye batanze byirengagijwe n’umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye.

Muri uru rubanza abatangabuhamya bahawe kode kubera umutekano wabo barimo TGK, TPF, TTF na VMF.

Yagaragaje ko hari imvugo z’abatangabuhamya ubwazo zishobora gufatwa nk’ikimenyetso bigendanye na kamere y’icyaha ndetse n’ibindi bishingiye ku butumwa Prince Kid yahererekanyije n’umwe muri abo bakobwa ndetse n’amajwi ye.

Yagaragaje ko ibyo byirengagijwe akagirwa umwere.

Yabwiye urukiko ko igihe rwashidikanya ku buhamya bwabo rwakongera rukabahamagaza bakabazwa.

Prince Kid yagaragaje ko ibyo bimenyetso bitirengagijwe ahubwo ko umucamanza yasanze bitahabwa agaciro kuko bishingiye ku magambo gusa.

Yagaragaje ko ubutumwa bwagaragajwe burimo ikibazo ngo kuko mu biganiro bagiranaga n’umwe mu bakobwa bivugwa ko yahojeje ku nkeke, Ubushinjacyaha bwafataga interuro imwe aho kugaragaza ikiganiro cyose.

Yagaragarije urukiko ko n’amajwi Ubushinjacyaha buvuga adakwiye guhabwa agaciro kuko hari ibyakuwemo byatumye buyatwara uko bushaka.

Uruhande rwa Prince Kid rwagaragaje ko impamvu ibyo bimenyetso bitahawe agaciro ari uko bamwe muri abo bakobwa biyandikiye amabaruwa bemeza ko nta hohoterwa bakorewe akanashyirwaho umukono na noteri n’ubwo ubushinjacyaha buvuga ko izo nyandiko zitakemerwa.

Prince Kid yavuze ko uretse izo nyandiko ariko batumiwe n’Umucamanza bakongera gusubiza ko batigeze bakorerwa ihohoterwa.

Yagaragaje ko ibimenyetso bitanu by’Ubushinjacyaha birimo gukomanga ku muryango w’umwe mu bakobwa bari bakoranye urugendo, ubutumwa bugufi bwahererekanyijwe kuri telefoni, amajwi n’urutonde rwabo bahamagaranye (call history) bishidikanywaho.

Ni urubanza rwaranzwe n’imvugo zikakaye ku mpande zombi, by’umwihariko uruhande rw’uregwa rwagaragaza ko Ubushinjacyaha ibyo buvuga bidafite ishingiro.

Ibi byatumye inteko y’abacamanza bane ikomeza kujya yibutsa impande zombi koroherana no guhana ijambo mu gihe rumwe rwisobanura.

Me Nyembo yongeye kubwira urukiko ko ibimenyetso byari byatanzwe byasuzumwe bikagaragaza ko nta shingiro bifite kandi bimwe byagiye bikurwamo bakiburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Prince Kid yavuze ko ibimenyetso byatanzwe nko ku cyaha cyo gusambanya undi ku gahato n’ishimishamubiri ari ibimenyetso byo mu mvugo gusa asaba abacamanza kubisuzuma.

Ikindi Prince Kid yagaragaje ni uburyo inyandiko z'abatangabuhamya zimwe zigaragaza ko babarijwe rimwe, isaha imwe, kandi n'umugenzacyaha umwe bityo ko ari ibintu byo kwibazwaho.

Umushahara w’umwe mu bakobwa nawo wateje impaka

Kimwe mu bimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha bugaragaza ububasha Ishimwe Dieudonné yari afite kuri aba bakobwa bitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda, ni umwe mu bakobwa wavuze ko yigeze guhagarikirwa umushahara.
Ibi bikifashishwa nko kugaragaza ko iyo umukobwa atakoraga ibyo Prince Kid ashaka yashoboraga kumufungira amayira.

Prince Kid yagaragarije ko atari ko byagenze kuri uwo mukobwa ahubwo ko abatsindaga bagiranaga amasezerano y’imikoranire n’Ikigo “Rwanda Inspiration BackUp ariko ugasanga imishahara yabo itangwa n’ibigo bibagira aba “Brand Ambasodor” binyuze muri yo.

Uko ni ko byagenze ku mukobwa umwe ariko ngo nyuma y’ibyumweru bibiri gusa yaje kwandika itangazo ko atakomeza gukorana na Rwanda Inspiration Back Up bituma ikigo cyamuhembaga gihagarika umushahara kuko wanyuraga muri iki kigo cyateguraga amarushanwa.

Yavuze ko ibyo nta ruhare yari yabigizemo icyakora baje kumuganiriza aza kwisubiraho nyuma y’ibiganiro.

Icyifuzo cy’ubushinjacyaha nticyahindutse

Mu rubanza rwabereye mu muhezo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko Prince Kid yahamwa n’ibyo akurikiranyweho agahanishwa imyaka 16 y’igifungo.

No mu bujurire iki cyifuzo nticyahindutse kuko aricyo kizakomeza kugenderwaho mu gufata icyemezo.

Prince Kid yongeye kuvugira imbere y’urukiko ko yizeye kubona ubutabera kandi ko ibyaha akurikiranwaho ntabyo yakoze.

Icyemezo cy’Urukiko kizasomwa ku wa 30 Kamena 2023 Saa Tanu z’amanywa.

Umwanzuro mu rubanza rwa Prince Kid uzasomwa ku wa 30 Kamena 2023 Saa Tanu z’amanywa
Umwanzuro mu rubanza rwa Prince Kid uzasomwa ku wa 30 Kamena 2023 Saa Tanu z’amanywa