Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Ukwakira 2026, mu gikorwa cyiswe ‘Urubyiruko turashima’ cyabaga ku nshuro ya kane.
Muri iki gikorwa urubyiruko rwatanze inzu ebyiri rwubakiye imiryango ibiri y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse banabaha inka n’ibindi bikoresho byo mu nzu.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Bugesera, Mbonimpaye Pascal, ubwo yagarukaga mu byo bagezeho muri iyi myaka itanu ishize, yagaragaje ko mu myaka itanu ishize hashinzwe koperative 67 z’urubyiruko, hashingwa amatsinda y’urubyiruko arenga 3800.
Yavuze ko bubakiye imirima y’igikoni abaturage batishoboye barenga ibihumbi 11, bishimira kandi ko urubyiruko rurenga 100 rwahawe umwanya wo kumurika ibyo bakora mu mamurikagurisha agiye atandukanye.
Ati “Ikindi twishimira ni uko urubyiruko rwahawe akazi mu nganda rugera ku 3750 na ho urubyiruko rwabonye imirimo mu Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cy’i Bugesera ni 3000. Turashimira ubuyobozi bwacu n’abari kucyubaka babashije guha urubyiruko rwacu akazi.’’
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa aherutse gutangaza ko imirimo yo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera, igiye kujya ikorwa amanywa n’ijoro kugira ngo yihutishwe kizabashe kurangira mu mpera za 2027 cyangwa se mu ntangiriro za 2028.
Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera kirimo kubakwa gifite umuhanda indege zihagurukiraho zikanawugwaho ufite uburebure bwa metero 4200. Mu cyiciro cya mbere, cyateganyijwe kwakira abagenzi bagera kuri miliyoni zirindwi n’imizigo ingana na toni ibihumbi 150 ku mwaka.
Icyiciro cya kabiri giteganyijwe kurangira mu 2032, kizongera ubushobozi bwo kwakira abagenzi ku mwaka bugere kuri miliyoni 14.
Iki kibuga kirimo kubakwa nk’umushinga ukomeye wo kwagura ibikorwaremezo by’u Rwanda mu bwikorezi bwo mu kirere.
Biteganyijwe ko kizongera ubushobozi bw’igihugu bwo kwakira abagenzi n’imizigo, mu gihe Guverinoma igamije gushimangira intego yo kugira u Rwanda igicumbi cy’ubwikorezi n’ubucuruzi mu karere.
Uyu mushinga uteganyijwe gutwara hafi miliyari ebyiri z’Amadolari ya Amerika, Qatar Airways ikaba ifite imigabane ingana na 60% muri uwo mushinga w’ikibuga cy’indege.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!