00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rwahagurikiye kurwanya abapfobya jenoside rukoresheje ubuhanzi

Yanditswe na

Karirima Ngarambe

Kuya 17 April 2015 saa 10:40
Yasuwe :

Abasore n’inkumi b’abanyarwanda Angel Uwamahoro, Jabiro "Jay Pac", - Joshua Kamanzi, Julien "JU" Rusine na Yannick "Noah" Murayire, bishyize hamwe bahimba indirimbo bise "Intashyo", yo kwibuka no guha agaciro miliyoni irenga y’abishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Angel Uwamahoro, umwe mu bakoze iyi ndirimbo ifite n’amashusho, atangaza ko "Intashyo" bayiririmbye mu rwego rwo kuvuga amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu buryo ubutumwa burimo bwagera ku rubyiruko rwinshi rwaba urw’Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga, bakoresheje injyana n’amagambo yumva cyane n’ab’ubu.

Ikindi cyihariye muri iyi ndirimbo ni uko bakoresheje indimi 3, Icyongereza, Igifaransa n’Ikinyarwanda.

Uyu musanzu urubyiruko rufite wo kuvuga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ukomeje gukangurirwa n’abayobozi b’igihugu n’ab’amashyirahamwe arengera abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bakomeje gushishikariza benshi babaye muri aya mateka gutanga ubuhamya.

Umusanzu wa bo mu guhangana n'abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni Umuziki

Iki kikaba ari igikorwa cyiza cy’uru rubyiruko ruri mu kigero cy’imyaka 20 rutangiye gufata ingamba zo kuvuga amateka igihugu cyabo cyaciyemo kugirango jenoside n’ubundi bugome bwose bwibasira ikiremwa muntu bitazongera kubaho burundu haba mu Rwanda n’ahandi ku isi, aho bagira bati "Let us Unite and say together NEVER AGAIN" bishatse kuvuga ngo "twishyire hamwe twese ntibizongere kubaho ukundi".

Iyi ndirimbo yatunganyijwe Didier Ganza , Allan Manzi, Christian Kayiteshonga, Shyaka Innocent na Jose "Ique" Gutierrez.

Angel Uwamahoro

Reba iyi ndirimbo hano:

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages