00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugendo rw’ububabare rwa Senderi Hit wiciwe umuryango muri Jenoside (Video)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 12 April 2018 saa 03:55
Yasuwe :

Izina ni ryo muntu, ni Nzaramba! Umuryango we watikiriye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yarokokanye na bashiki be babiri na murumuna we umwe, yasimbutse urw’interahamwe n’ibindi bizazane byashoboraga kumuhitana.

Senderi, ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wanyuze mu bihe bikomeye, yatsinze agahinda ahagarara bwuma afatanye n’abavandimwe be barokokanye bariyubaka.

Jenoside yabaye Senderi Hit yagiye muri Tanzania mu mugambi yari yatangiye wo kujya hanze y’igihugu gufatanya n’Inkotanyi kurwana urugamba rwo kubohora igihugu.

Abe biciwe ku Kiliziya i Nyarubuye

Yambutse umupaka ajya Tanzania mu minsi mike mbere y’uko Jenoside iba mu 1994, agarutse mu Rwanda yahawe amakuru ko umuryango we watsembwe n’interahamwe ku Kiliziya cya Nyarubuye aho wari wahungiye, aha haguye abandi batutsi babarirwa mu bihumbi.

Yagize ati “Ngarutse mu Rwanda naje mpita njya mu gisirikare cya RPF , niho naje kumenyera amakuru ko imiryango yanjye yapfuye muri jenoside […] nasanze Nyarubuye yarabaye amatongo.”

Senderi wari mu gisirikare yakomeje gushakisha amakuru ku muryango we ndetse asubira iwabo mu yahoze ari Komine Rusumo aza kumenya ko hari bake barokotse ari nabwo batangiye gushakisha uburyo bazihuza.

Mu Rwanda, yasigaranye na mushiki we babana mu nzu ndetse na murumuna we mutoya, mushiki we mukuru yagiye kuba mu mahanga.

Imana yarakoze kudusigaza kuko hari abababuze bose, ariko twariyubatse ubu tumeze neza duteye imbere nta kibazo.

Uko yabitse ibyo yabonye muri Jenoside…

Yavuye mu gisirikare mu 1999 ahita afata umwanzuro wo kubika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi abicishije mu muziki ndetse akibanda ku gukora amashusho agaragaza uduce twabereyemo ubwicanyi bushaririye kurusha ahandi.

Yagize ati “Icyabinteye ni ibyo nabonye muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibintu nabonye mu nzira aho hose twagendaga tunyura. Maze kuba inkeragutabara mu 1999, natekereje uburyo ibyo nabonye bitasibangana mfata umwanzuro wo kuririmba kuri aya mateka no gusana imitima ya bagenzi banjye barokotse.”

Yongeyeho ati “Ngira ngo abareba indirimbo zanjye, nkunda kwerekana amafoto y’ahantu n’abantu bacitse ku icumu aho hantu nkanerekana abishwe […] Nerekana ibimenyetso simusiga byerekana aho hantu muri buri gace mba nakozemo indirimbo.”

Mu myaka amaze aririmba indirimbo zo kwibuka, amaze gusohora izigera kuri 47[z’amajwi] ndetse n’izigera kuri 20 zifite amashusho.

Senderi yarokokanye n'abavandimwe be batatu abandi bose barishwe

Senderi yatangiye kuririmba mbere gato ya 1994 ndetse mbere yo kujya mu gisirikare yigeze guserukira Komine Rusomo mu irushanwa ryo kuririmba ku rwego rw’igihugu. Ubu akora umuziki wiganjemo indirimbo zivuga kuri politiki y’iterambere ry’igihugu, isuku, kwirinda ibyorezo nka Sida na Malariya, ubukungu, urukundo, umutekano n’ibindi.

Abishe umuryango we baracecetse…

Abishe umuryango wa Senderi ntarabamenya nyuma y’imyaka 24 Jenoside ibaye ndetse mu bireze bakemera icyaha n’abandi bose bafunzwe nta n’umwe wigeze yemera ko yiciye uyu muhanzi.

Yagize ati “Abantu bishe abo mu rugo ntabwo nabashije kubamenya, iyo nkurikiye amakuru y’abacitse ku icumu mu gace k’iwacu nasanze uwo munsi batangiye kwica i Nyarubuye abantu bose bo mu duce duturanye bari bahungiye ku Kiliziya. Yari Kiliziya nini, yahuzaga abantu benshi, n’iyo musenyeri yabaga yaje hazaga abantu ibihumbi n’ibihumbi, n’uwo munsi niko bari baje.”

Senderi Hit nk’umwe warokotse Jenoside ahamya ko yanze guheranwa n’agahinda ahubwo arahaguruka yusa ikivi cy’ababyeyi be n’abandi bana bavukanaga ubu ariho kandi avuga ko ‘hari icyizere cyo kubaho neza’.

Yasabye abarokotse kudaheranwa n’amateka bakibuka ababo bishwe ariko bakanagira umutima ukomeye wo gukora kugira ngo bace intege abagifite umugambi wo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages