Ku maso iyo muganira uba ubona acishije make, ariko uko mutindana akakwisanzuraho, agenda atera urwenya bigatinda.
Iyo ET yivuga ntatinzamo, mu kiganiro aheruka kugirana na IGIHE yavuze ko avuka mu muryango w’abana b’abahungu babiri[mukuru we na we ubwe]. Yavukiye i Nyamirambo anahaba igihe kinini ariko avuga ko kubona agace ko muri Kigali atabayemo byaba ingorabahizi. Amashuri yisumbuye yayize IFAK Kimihurura.
Yabajijwe indirimbo afata nk’iyamuhinduriye ubuzima, nta kuzuyaza ahita avuga ko ari ‘Kantona’. Indirimbo avuga yatunguwe n’uko yamamaye ndetse igahindura ubuzima bwe bw’umuziki atabikekaga. Agaragaza ko igitekerezo cyo kuyikora cyaturutse kuri DJ Pyfo, bayihuriyemo.
Ati “Nahuye na Pyfo ambwira ko yishimiye ibihangano byanjye, dukorana gutyo ‘Kantona’. Twakoze indirimbo eshatu, iya gatatu yari yo ‘Kantona’. Narayanditse dushaka umuntu dushyiramo ndamubwira nti dushyiremo Kenny K-Shot, ni ibintu bitatugoye.”
Avuga ko yakuranye inzozi zo kuzaba umukire, akunda gukina umukino wa basketball ndetse ashaka no kuzaba umukinnyi wa filime ariko byose bikagenda agasigara yiyumvamo umuziki gusa.
Ati “Numvaga nzaba umukire mfite inzu nyinshi. Numvaga nzaba rwiyemezamirimo, kandi nkabikora mbikunze. Nakunze basketball ariko ntibyankundira, nkunda filime na byo biranga. Ariko nagiye kwiga mu mashuri yisumbuye mbayo, numva umuziki ni ikintu cy’ingenzi kuri njye kuko nari maze igihe ntawumva uko mbyufuza. Muri famille yanjye harimo abantu bacuranga ariko atari abahanzi b’umwuga.’’
Uyu musore avuga ko yakuze akunda Hip Hop, by’umwihariko abahanzi barimo Eminem na Lil Wayne. Ati “Icyo gihe navugaga Ikinyarwanda n’Igifaransa ariko ntazi Icyongereza cyane. Nakundaga cyane Lil Wayne. Mama ni we wakundaga kumva umuziki cyane, akunda kumva Whitney Houston n’abandi bo muri Mali. numvaga nshaka kuririmba ariko Hip Hop aba ariyo inkurura. Namaze gukura ijwi rirahinduka, bihita bituma numva ko ngomba gukora Rap.”
Abajijwe impamvu nyuma ya ‘Kantona’ yamamaye mu 2022 umuziki we wagenze biguruntege, avuga ko yagiye akora indirimbo nkeya ariko akagira n’izindi mbogamizi bwite. Ariko yemeza ko hari na album yakoze mu 2023 ntimenyekane cyane.
Ati “Ikindi hari igice kijyanye no gucuruza umuziki nari ntaramenya neza kuko nari nkiri mushya. Ariko twirengagije ibyabaye ndacyafite abantu bambaza ngo bimeze bite? Byanyeretse ko mfite abana bankunda.”
ET avuga ko aticuza kuba atarafatiranye igikundiro yagize ubwo ‘Kantona’ yajyaga hanze, kuko atari yiteguye gukora umuziki mu buryo bw’umwuga. Ati “Kiriya gihe nari mfite akazi, akenshi nakavagamo nkajya muri studio cyangwa gufata amashusho y’indirimbo, mu gitondo nkajya mu kazi.
Inzozi ze E.T avuga ko ari ukuzakora igitaramo gikomeye, ku buryo yazuzuza Stade Amahoro.
Ati “Inzozi zanjye ubu, ni ibintu byanabaye ndi kuhaca, iyo nciye kuri Stade Amahoro nkahareba, niyo byamfata imyaka ingahe ngomba kuzahuzuza. Mu gitaramo cya ET. Mfite n’abandi bakamfasha. Ntabwo ari ibintu byaba uyu mwaka cyangwa utaha, ariko bigomba kuzabaho.”
Reba ikiganiro E.T yagiranye na IGIHE
Reba zimwe mu ndirimbo za E.T





Ibitekerezo 0