Mu 2019, nibwo Forbes yatangaje ko uyu mugabo ariwe muhanzi wa mbere mu njyana ya Hip hop ufite umutungo ubarirwa muri miliyari y’amadolari.
Shawn Cater wamenyekanye nka Jay-Z yakuriye mu buzima butoroshye, kuko imyaka ye y’ubuto yacurujeho ibiyobyabwenge. Ku myaka 13 nibwo yatangiye gutekereza kuzaba umuherwe, ariko ntiyatekereza ko rap yabimugezaho.
Yumvaga ko ashobora gukina Basketball, bityo ikamugeza ku nzozi ze icyakora si ko byagenze.
Ni urugendo asangiye n’abandi benshi bahereye ku busa, nk’inshuti ye magara, P Diddy, Sean Combs; na we watangiye acuruza ibinyamakuru ku mihanda y’i New York nyuma yo kuva mu ishuri.
Uyu mugabo w’imyaka 50, yinjiye mu muziki bitandukanye n’abandi benshi muri iki gihe kuko we yamenyekanye akuze.
Mbere na mbere yegereye sosiyete zitandukanye zifasha abahanzi, ariko nta n’imwe yigeze imufasha.
Indirimbo ye ya mbere yasohotse kuri album yise Reasonable Doubt mu 1996 afite imyaka 27.
Kuva icyo gihe amaze gushyira hanze album 12. Amaze kwegukana Grammy Awards 21, n’ibindi bihembo byinshi.
Album yamwubakiye izina ni Blue Print yo mu 2001, yari iriho indirimbo nka Song Cry n’izindi.
Nyuma yakoze izindi zirimo nka Magna Carta Holy Grail, nyuma y’imikoranire na Samsung yamuhaye miliyoni eshanu z’amadolari kugira ngo ariyo iyigiraho uburenganzira busesuye mbere y’abandi.
Iheruka ni iyo yashyize hanze mu 2017 yitwa 4:44. Ni ukuvuga saa kumi n’iminota 44, iriho indirimbo zigaruka ku buzima bwe no ku byo yashinjwaga byo guca inyuma umugore we Beyoncé.
Ni yo album yatangiyemo ubutumwa bwatumye bongera kwiyunga nyuma y’uko byavugwaga ko bashobora gutana.
Muzika ntabwo ariyo yamwinjirije ubutunzi bwe muri iki gihe, ahubwo yabukuye mu bindi bikorwa. Birimo nka Sosiyete ze nka Rocawear, Roc Nation Sports, 40/40 Club, Tidal n’izindi.
Ufashe ibikorwa bye byose ukabiteranya, agaciro kabyo karenze miliyari y’amadolari, ubwo ntubariyemo umutungo w’umugore we Beyoncé Knowless ubarirwa muri miliyoni 500 z’amadolari.
Mbere na mbere Jay-Z yaje kuvumbura ko ashobora gukora sosiyete ye bwite y’imyenda aho gukomeza kumenyekanisha iy’abandi, niko guhita ashinga Rocawear yatangiye mu 1999. Mu 2007 yaje kuyigurisha kuri miliyoni 204 z’amadolari na Iconix.
Reka twinjire mu mutungo bwite wa Jay-Z
Kugira ngo ubashe kubara amafaranga afite, bisaba kureba imigabane afite muri sosiyete zitandukanye nko muri sosiyete ikora champagne yitwa Armand de Brignac. Afite imigabane ingana na 100% ya Armand de Brignac.
Armand de Brignac
Ni champagne iza mu icupa risa na zahabu, mu 2006 yashyize hanze ubwoko bwayo Ace of Spades. Icupa rimwe kugira ngo rikorwe, bitwara amadolari 13 ariko ryageze ku isoko rigahagarara agera kuri 300.
Iyo sosiyete ifite agaciro kabarirwa muri miliyoni 310 z’amadolari.
Imigabane ye muri sosiyete zitandukanye
Jay-Z afite imigabane mu bigo bitandukanye ibarirwa agaciro ka miliyoni 220 z’amadolari.
Urugero ni muri Uber, aho afite imigabane ifite agaciro ka miliyoni 70 z’amadolari. Bivugwa ko yayiguze miliyoni ebyiri z’amadolari mu 2013.
D’Ussé
Ubu nabwo ni ubwoko bw’inzoga bwa Jay- Z, aho abufatanyije n’uruganda rwa Bacardi. Bibarwa ko nabwo buhagaze agera kuri miliyoni 100 z’amadolari.
Tidal
Mu 2015, Jay-z yatangije Tidal, urubuga rushyirwaho indirimbo z’abahanzi, ahamo imigabane abandi bahanzi kugira ngo bamufashe mu kuba indirimbo zabo zazajya zihagera mbere y’ahandi.
Yashakaga guhangana na iTunes, Spotify n’izindi mbuga zinyuzwaho imiziki.
Abahanzi bose bafite amasezerano muri Tidal, bemeye ko indirimbo zabo zizajya zihajya mbere y’uko zigera ahandi. Tidal ifite agaciro ka miliyoni 100 z’amadolari.
Roc Nation
Ni sosiyete ifasha abahanzi imaze imyaka igera kuri 20 itangiye. Roc Nation ifite kandi igice gifasha abakinnyi b’umupira cyitwa Roc Nation Sports, aho Jay-z akora nk’ushinzwe kubashakira amakipe.
Ni we uhagararariye abarimo Kevin Durant, Kylie Irving, benshi bakina muri NFL, abakina mu mupira w’amaguru nka Jerome Boateng, Kevin De Bruyne, Romelu Lukaku, Eric Bailly n’abandi. Iyi ibarirwa miliyoni 75 z’amadolari.
Usibye ibi, amafaranga yinjizwa n’ibihangano bye bya muzika muri album 12 amaze gushyira hanze, abarirwa muri 75 z’amadolari.
Jay-z atunze kandi ibihangano by’ubugeni byinshi yagiye agura muri za cyamunara n’ahandi. Byo bibarwa ko bifite agaciro ka miliyoni 70 z’amadolari ya Amerika.
Uyu mugabo w’abana batatu kandi, afite umutungo urimo inzu zifite agaciro ka miliyoni 50 z’amadolari.
Nyuma y’uko we n’umugore we Beyoncé bibarutse impanga mu 2017, baguze inzu ebyiri zirimo imwe iri mu gace ka East Hampton i New York ifite agaciro ka miliyoni 26 z’amadolari n’indi ya miliyoni 88 iri California.
Jay- Z afite kandi indi nzu iri i New York ahitwa Tribeca ifite agaciro ka miliyoni 6.85.
Jay- Z abarizwa mu bindi bikorwa bitandukanye, nk’aho aherutse kugirwa umwe mu bayobozi b’uruganda rw’imyenda rwa Puma, intego ze zikaba ari ukurufasha mu gukora inkweto zishobora kwambarwa n’abakinnyi ba Basketball kuko Nike na Adidas zari zaramaze kurwanikira muri uyu mukino.
Reba hano indirimbo ya Jay-Z yitwa Song Cry yo mu 2002, iri mu zakunzwe bihebuje



















TANGA IGITEKEREZO