King James yahishuye uburyo yari agiye kuva mu muziki akawugarurwamo na Danny Nanone

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 31 Gicurasi 2020 saa 10:59
Yasuwe :
0 0

Ruhumuriza James wamenyekanye nka King James ni umwe mu bahanzi bafite igikundiro mu muziki wo mu Rwanda unafite amateka atari magufi ku rugendo rwe mu muziki yinjiyemo mu 2006 benshi babyita imikino.

Ni umwe mu bahanzi bigoye kumenya amateka ye cyangwa se ubuzima bwe bwa buri munsi kuko adakoresha imbuga nkoranyambaga, bituma uwashaka kumenya byinshi kuri we amwegera akamuganiriza.

Nubwo adakunze kuvuga cyane ku mateka ye, King James avuga ko hari ubwo yari agiye kuva mu muziki abona nta cyerecyezo, akaza kuwugarurwamo na Danny Nanone.

King James uvuka mu muryango w’abana barindwi, muri iyi mins afite indirimbo nshya yise Poupette ndetse iri no mu zigezweho bikomeye mu bakunzi b’umuziki.

Mu kiganiro na IGIHE, King James yavuze ko amashusho ya Poupette ari gutunganywa na Meddy Saleh akazahoka mu minsi ya vuba.

Uyu muhanzi avuga ko yinjiye mu muziki atewe ishyaka n’abandi bahanzi bari bakunzwe muri icyo gihe nka KGB, Rafiki n’abandi.

Bwa mbere yasohoye indirimbo mu rugo iwabo batabizi. Ati “Ninjiye mu muziki mu rugo batabizi, bagiye kumva bumva mfite indirimbo birabatungura cyane.”

“Indirimbo ya mbere nakoze sinavuga ko yamenyakanye, hari bake bayimenye yitwaga ‘Niwowe nkunda’. Yari yakozwe na Kelly wakoraga kuri Contact Fm”.

Iyo ndirimbo ya mbere King James avuga ko yayikoze akiri muto kuko yari afite imyaka 16 gusa.

Yamaze imyaka itatu akora umuziki ariko ataramenyekana. Mu 2009 nibwo yasohoye indirimbo yise “Intinyi” ihita imumenyekanisha cyane.

King James ahamya ko batangira umuziki buri wese yari afitiye urukundo umuziki ari nabyo byafashaga abahanzi benshi bazamukaga muri iyo myaka.

Kubera gucika intege no kutamenyekana, iby’umuziki yaje kubivamo abigarurwamo na Danny Nanone.

Ati “Mu 2008 mbere y’uko nsohora Intinyi nabivuyemo ndabireka rwose, nari nacitse intege bitewe n’impamvu nyinshi. Numvaga ndi guta igihe cyane mpitamo kubireka. Rero Danny Nanone umunsi umwe ni we waje kunsaba ko namuririmbira inyikirizo, birangira mbikoze mbigarukamo gutyo ariko nari narabiretse.”

Kuva yatangira kumenyakana mu 2009 ntabwo yigeze ahagarika na rimwe kuko mu 2010 yamuritse Album ye ya mbere yise “Umugisha”.

King James wakuze akunda ubucuruzi kugeza ubu afite iduka acuruzamo ibintu bitandukanye mu mujyi wa Kigali i Nyamirambo.

Yabwiye IGIHE ko kuba acuruza ari inzozi zabaye impamo. Ati “Byamye ari inzozi zanjye kandi urugendo rurakomeje.”

Yavuze ko mu buhanzi, kugira ikinyabupfura n’umurava ari byo byamufashije kubirambamo.

Kugeza ubu King James afite indirimbo eshanu n’iya gatandatu iri kurangira anateganya kumurika mu minsi ya vuba.

Ikiganiro na King James

Umva indirimbo nshya ya King James "Poupette"

King James umaze imyaka hafi 15 mu muziki amaze kugira Album 5 n'iya gatandatu ari kurangiza
King James ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .