00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugo rwa Katauti n’umugore we Oprah rwasenyutse burundu

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 9 February 2017 saa 11:39
Yasuwe :

Ndikumana Hamad Katauti wamamaye muri ruhago mu Rwanda yemeje ko yatandukanye burundu n’umugore we Irene Uwoya[Oprah], inkuru y’isenyuka ry’uru rugo yaherukaga kumvikana muri Nyakanga 2016.

Mu mwaka wa 2016 itangazamakuru ryo muri Tanzania ryanditse kenshi ko Ndikumana Katauti n’umugore we Oprah batandukanye, muri Nyakanga nibwo iyi nkuru yashyuhije benshi imitwe ndetse hari na gihamya ko Irene Uwoya afitanye umushinga wo gukora ubukwe bwa kabiri n’umuririmbyi Charles Njagua Kanyi [Jaguar].

Icyo gihe Katauti yabwiye IGIHE ko urukundo rwe na Irene Uwoya ari nta makemwa ndetse ko ibivugwa n’itangazamakuru ari impuha zidafite ishingiro. Yagize ati “Njyewe ntabwo nigeze ntandukana n’umugore wanjye. Ndibaza ko byavuzwe kenshi, banavuze ko hagiye kuba ubukwe ariko ndakeka ko hagiye gushira umwaka […] Amakuru ahari ni uko ntigeze ntandukana n’umugore wanjye. Nta kibazo dufitanye.”

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Gashyantare 2017, Ndikumana Hamad Katauti ubu usigaye ari umutoza wungirije wa Musanze FC yashimangiye ko iby’urugo rwe na Irene Uwoya byamaze kurangira gusa yanze kuvuga byeruye icyateje ubwumvikane buke hagati yabo.

Yagize ati “Ibyo wabonye nibyo muvandimwe, nta kindi nakongeraho…” Abajijwe impamvu yatumye ibye na Oprah birangira yasubije mu magambo make ati “Ibyo uzabimenya vuba.”

Katauti yemeje ko yamaze gutandukana burundu n’umugore we nyuma y’uko Irene Uwoya yanditse kuri Instagram ashimangira ngo mu bijyanye n’urukundo atigeze na rimwe mu buzima bwe akururwa n’umusore ugaragara neza ahubwo ngo yikundira abafite isura idashimishije.

Yagize ati “Ikintu mutazi kuri njyewe ni uko ntajya nkururwa n’abagabo bagaragara neza, ntabwo nzi ngo biterwa n’iki ariko burya abagabo bafite isura mbi nibo bazamura ibyiyumvo byanjye mu by’urukundo.”

Irene Uwoya aherutse kubwira Radio EFM ko gukina filime z’urukundo ari byo ‘byamuhesheje umugabo’. Ndikumana Katauti yamusabye ko bagirana urukundo rurambye nyuma yo kumubona akina muri filime yitwa ‘Oprah’ ari nayo yakomoyeho iri zina.

Uyu mugore yamenyekanye cyane muri filime z’urukundo zakunzwe muri Tanzania no mu bihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba nka “Fair Decision”, “Pretty Girl” ,“Oprah” n’izindi.

Irene Uwoya wahoze ari umugore wa Katauti agiye kuba umupasiteri

Irene Pancras Uwoya na Hamad Ndikumana ‘Katauti’, ubukwe bwabo bwatashye kuwa 11 Nyakanga 2009 , ibirori byabereye kuri Hoteli ya Giraffe View, iherereye Mbezi Kawe, mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Ni ubukwe bwakoze amateka akomeye kuko bwanditswe mu binyamakuru bitandukanye ko ari bwo buhenze kurusha ubw’ibyamamare byose bwabayeho muri Tanzania muri icyo gihe. Ubu bukwe bwatwaye 80,000,000 z’amashilingi ya Tanzania.

Uwoya n’umugabo we Katauti bagiye bagirana ibibazo bikomeye birimo no gutandukana bakongera bagasubirana, gucana inyuma, kurwana , intonganya za hato na hato n’ibindi.

Ubwo Uwoya aheruka kuza mu Rwanda gusura Katauti
Aba bombi bakoze ubukwe bw'agatangaza ariko ubu bamaze gushwana burundu
Krish Ndikumana, umuhungu wa Katauti na Irene Uwoya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages