Ku Cyumweru tariki 8 Werurwe 2026 nibwo uyu mugore uri mu kigero cy’imyaka 30, yatwaye imodoka ye yerekeza ahatuye Rihanna, maze arasa urufaya rw’amasasu menshi ku nzu ye, gusa ntibizwi icyamuteye gukora ibi.
TMZ yanditse ko Rihanna yari mu rugo ariko ntiyakomeretswa n’aya masasu, gusa ntibizwi niba umugabo we, A$AP Rocky n’abana babo batatu bari mu rugo igihe aya masasu yumvikanaga.
Polisi yahise yihutira gutabara, ita muri yombi uyu mugore ukekwaho icyaha, ndetse iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane impamvu yabimuteye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!