00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urujijo ku mubano wa Magaly n’Umunyamerika uherutse kumwambika impeta

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 20 February 2019 saa 10:49
Yasuwe :

Umuhanzikazi w’Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Magaly Pearl, yasibye amafoto yose agaragaza iby’urukundo rwe n’umusore uherutse kumwambika impeta.

Tariki 22 Ukuboza 2018 nibwo Ingabire Magaly yashyize hanze amafoto agaragaza ko yambitswe impeta y’urukundo n’umusore witwa Austin.

Ayo mafoto yayaherekesheje amagambo agaragaza ibyishimo agira ati “Ubuzima bwuzuyemo gutungurana, navuze yego ku nshuti yanjye magara ikaba n’urukundo rw’ubuzima bwanjye. Umutima wanjye wuzuye ibyishimo.”

Magaly uba mu Mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas yabwiye IGIHE ko we n’uyu mukunzi we w’umunyamerika bamaranye umwaka bakundana, gusa ngo bari batarakerekeza ku byo gukora ubukwe.

Nyuma yo kwambikwa impeta, Magaly yakundaga gushyira hanze amashusho atandukanye kuri Instagram ari kumwe n’uyu musore.

Ubu ibintu bisa n’ibyahindutse kuko amafoto yose yagaragazaga uyu mukobwa n’umukunzi we yamaze kuyahanagura, ndetse aherutse gushyira hanze ifoto atambaye impeta yambitswe arangije yandikaho ijambo ‘change’ bisobanura impinduka.

Mu gihe ku munsi w’abakundana wizihijwe mu cyumweru gishize abandi bari mu rukundo bateranaga imitoma, Magaly we ntiyigeze abikora.

Ibi byateje urujijo muri benshi baketse ko baba baramaze gutandukana mu gihe urukundo rwari rumaze gufata indi ntera.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Magaly yavuze ko nta kibazo na kimwe afitanye n’umukunzi, ko impamvu yasibye amafoto agaragaza urukundo rwabo ari uko badashaka gukomeza kurushyira ku karubanda.

Ati “Tumeze neza rwose ni uko nafashe umwanzuro wo kudashyira hanze ubuzima bwanjye bwite.”

Magaly Pearl yatangiye umuziki mu 2017, amaze gushyira hanze indirimbo enye harimo iyitwa ‘Nyemerera’, ‘Hold Me’, na ‘The One’ yakoranye na Ice Prince wo muri Nigeria.

Magaly yambitswe impeta n'umukunzi we mu mpera z'umwaka ushize
Magaly ntacyambara impeta yambitswe n'umukunzi we
Magaly ntacyambara impeta yambitswe n'umukunzi we
Yahisemo kugira ibanga iby'urukundo rwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages