Liam yapfuye mu Ukwakira 2024 afite imyaka 31, nyuma yo kugwa ku igorofa rya gatatu rya hoteli i Buenos Aires, muri Argentine.
Raporo y’ibizamini bya nyuma ku rupfu rwe yagaragaje ko yapfiriye mu mpanuka yatewe n’ibikomere byinshi by’imbere n’inyuma byatewe no kugwa nyuma yo kunywa ibiyobyabwenge.
Nyuma y’urupfu rwe, byagaragaye ko Payne atigeze asiga inyandiko igena uko umutungo we uzasaranganywa.
Umutungo we wari ufite agaciro ka miliyoni 24,3 £ (arenga miliyari 46 Frw), nyuma yo gukuramo amadeni yari afite.
Mu gucunga uwo mutungo, urukiko rwashyizeho Cheryl Tweedy, wahoze ari umukunzi wa Liam Payne ndetse akaba na nyina w’umwana wabo w’imyaka umunani witwa Bear, hamwe n’umunyamategeko w’inzobere mu muziki Richard Mark Bray, nk’abashinzwe gucunga uwo mutungo.
Nk’uko amategeko y’u Bwongereza aho Liam Payne akomoka abiteganya, iyo umuntu apfuye atanditse inyandiko igena uko umutungo we uzasaranganywa kandi nta mugore cyangwa umugabo bashakanye, we ushyirwa mu kigega kigenewe umwana we.
Birashoboka ko Bear azagenerwa uwo mutungo, ariko azawugiraho uburenganzira bwuzuye ageze ku myaka y’ubukure.
Ku rundi ruhande, Kate Cassidy, wari umukunzi wa Liam Payne igihe yapfaga, nta kintu azabona kuri uwo mutungo kuko batari barashyingiranywe byemewe n’amategeko.
Liam Payne yahoze mu itsinda rya One Direction yari ahuriyemo na Harry Styles, Zayn Malik, Louis Tomlinson na Niall Horan. Iri tsinda ryatangirijwe mu kiganiro “The X-Factor” mu Bwongereza, mu 2010 ndetse rikundwa ku Isi yose n’abatari bake.
Ryamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Story of My Life," "Best Song Ever", "Drag Me Down" n’izindi zitandukanye.
Mu 2015 nyuma yo gushyira hanze album bise "Made in the A.M.", ryafashe ikiruhuko, abari barigize buri wese yinjira mu muziki ku giti cye.







Ibitekerezo 0