Lil Durk akurikiranyweho icyaha cyo guha umuntu akazi ko kumwicira undi, bishingiye ku gitero cyabaye mu 2022 i Los Angeles, aho umuraperi Quando Rondo yarashwe ariko akarokoka, mu gihe mubyara we, Lul Pab yahitanywe n’amasasu.
Iki cyemezo cyafashwe n’urukiko rw’i California. Umucamanza Michael Fitzgerald yanze icyifuzo cy’abunganira Lil Durk atazuyaje, avuga ko nta shingiro gifite. Ati “Nta shingiro na rito ry’iki cyifuzo rihari. Ntaryo rwose.”
Umucamanza Fitzgerald kandi yemeje icyemezo cyari cyarafashwe mbere cyo kwanga gufungura uyu muraperi ku ngwate, ananga n’ibindi byifuzo byose byari byatanzwe n’abunganira Lil Durk.
Uyu muhanzi yatawe muri yombi mu Ukwakira 2024. Ashobora guhanishwa igifungo cya burundu mu gihe yaba ahamwe n’ibyaha. Biteganyijwe ko urubanza rwe ruzatangira kuburanishwa mu mpera za Mata 2026, bitewe n’uko umucamanza uzaruburanisha azaba yamaze kwemezwa mu buryo budasubirwaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!