TMZ yatangaje ko ifite amashusho agaragaza Kim w’imyaka 45 y’amavuko na Lewis w’imyaka 41 bari hafi y’Ikiyaga cya Powell giherereye ku mupaka wa Arizona na Utah, ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare 2026.
Iki kinyamakuru cyakomeje kivuga ko bari bari gufata akayaga bitegereza uko Izuba rirenga, bifata amashusho ya Snapchat bari kumwe mu byishimo bidasanzwe.
Aba bombi babonywe bari ahantu hatuje cyane kandi hitaruye muri aka gace gakunze gusohokerwamo n’abagwizatunga bifite kakaba kandi gakunzwe cyane mu bijyanye no kuharira ibiruhuko. Ni hafi ku Mugezi wa Colorado.
Nyuma Kim na Hamilton bagaragaye basubira mu modoka yabo y’umukara yari ibategereje iparitse hafi aho.
Aba bombi baheruka kugaragara bari kumwe mu ruhame ku mukino wa Super Bowl mu ntangiriro za 2026. Ni nyuma yo kujyana kandi i Paris mu Bufaransa, ari naho inkuru z’uko bari mu rukundo zatangiye kuvugwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!