00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukundo rwa Miss Mutesi Aurore na Mbabazi ruri gukekwamo urunturuntu

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 December 2018 saa 07:16
Yasuwe :

Miss Mutesi Aurore na Egide Mbabazi bari bamaze imyaka isaga ine mu rukundo baranamaze gusezerana mu mategeko, bashobora kuba batandukanye.

Inkuru yo gutandukana kwa Miss Aurore n’umukunzi we yatangiye guhwihwiswa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, biturutse ku kuba Egide Mbabazi yarasibye amwe mu mafoto bahuriraho yari ari ku rukuta rwe rwa Instagram.

Amafoto uyu musore yasibye ni ayo aba bombi bari kumwe mu muhango wo guhana isezerano imbere y’amategeko.

Ikindi kandi ubu nta muntu arimo gukurikira ku rukuta rwa Instagram kuko yakurikiraga Miss Mutesi Aurore Kayibanda none Konti ye y’uru rubuga ikaba yamaze gusibwa.

Ibi byateje urujijo ndetse abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga batangira kuvuga ko aba bombi bashobora kuba batandukanye, bigakurizamo Mutesi Aurore kuba avuye ku mbuga nkoranyambaga.

Mu mpera z’umwaka wa 2014 nibwo byatangiye kuvugwa ko Miss Mutesi Aurore ari mu rukundo na Mbabazi Egide.

Icyo gihe ntibigeze babihakana cyangwa ngo bihishire kuko akenshi wasangaga amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga bari kumwe, barebana akana ko mu jisho ndetse banabwirana amagambo meza y’urukundo.

Ku wa 1 Werurwe 2018 hagiye hanze amakuru yemeza ko Mutesi wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012 yambitswe impeta y’urukundo na Egide Mbabazi bari bamaze igihe kirekire bakundana, amusaba kumubera umugore bakinjira mu buzima bazabanamo akaramata.

Egide yambikiye Miss Mutesi Aurore impeta y’urukundo muri Pariki ya Grand Canyon iherereye i Las Vegas muri Leta ya Nevada.

Icyo gihe amakuru yabyo yasakajwe n’umuvandimwe wa Miss Mutesi Aurore, Grace Kamuronsi abinyujije kuri Instagram, atangaza ko ibihe by’umunezero udashira Mbabazi na Mutesi batangiye bibaganisha ku kurushinga, mu mafoto yasakajwe Miss Aurore byari byamurenze asuka amarira.

Aba bombi bahanye isezerano imbere y’amategeko ku wa 29 Nyakanga 2018 ku nkombe z’inyanja mu Mujyi wa Portland wo muri Leta ya Maine, bemeranya kubana ubudahemukirana haba mu byiza no mu makuba.

Uretse kuba Mutesi Aurore yarabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012, yanambitswe ikamba rya Miss FESPAM ryatangiwe mu Mujyi wa Brazzaville mu iserukiramuco nyafurika rya muzika, Festival Panafricain de la Musique, mu 2013.

Mbabazi Egide bivugwa ko bashobora baciye ukubiri mu rukundo, ni umufotozi wabigize umwuga muri Amerika.

Turacyagerageza kuvugana n’abo bireba, ku mpamvu zateye isibwa ry’aya mafoto.

Miss Mutesi na Mbabazi bahanye isezerano imbere y’amategeko ku wa 29 Nyakanga 2018
Aba bombi bateje urujijo nyuma y'aho Mbabazi yaretse gukurikira Aurore Kayibanda kuri Instagram
Bumwe mu butumwa Mbabazi yigeze kwandika abwira imitoma Miss Mutesi buracyari ku rukuta rwe
Ibyishimo byari byose bamaze gusezerana byemewe n'amategeko, muri Nyakanga uyu mwaka
Konti ya Instagram ya Miss Mutesi Aurore yaburiwe irengero
Konti ya Miss Mutesi yasibwe, Mbabazi we ubu nta muntu n'umwe arimo gukurikira
Mbabazi Egide na Mutesi Aurore basezeraniye ku nkombe z'inyanja muri mu Mujyi wa Portland wo muri Leta ya Maine
Miss Mutesi Aurore yeretse ibirori inshuti, imiryango n'ababyeyi be Ladislas Kayibanda na Olive Mukazera
Ubwo Miss Aurore yambikwaga impeta y'urukundo na Mbabazi, amusaba ko bashyingiranwa
Phil Peter ari mu babajije Egide impamvu yaretse gukurikira Aurore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages