Aba babyeyi ubwo bari mu mugoroba w’umuryango wiswe Kigali Family Night wateguwe na Hubert Sugira wabereye muri Park Inn Hotel ku wa 14 Ukuboza 2023, mu kiganiro kigaruka ku bibazo byugarije umuryango, bagaragaje abo bahuguye bagiye kurushinga vuba aha.
Benshi mu bitabiriye uyu mugoroba bavuze ko bafatira icyitegererezo ku rukundo rwa Ngarambe François-Xavier n’umugore we ku buryo bahora bifuza ko babaganiriza bakabaha inyigisho zabafasha kubaka urugo rurambye.
Ngarambe François-Xavier yavuze ko kimwe mu bikomere yagize mu buzima bwe harimo ugutandukana kw’ababyeyi be akiri muto. Iki gikomere yagikijijwe n’uko bongeye kubana.
Iki gikomere cyatumye yiha intego zo kubaka urugo rukomeye ndetse ubu ageze ku rwego we n’umugore baba muri bamwe mu batanga inyigisho ku bifuza kubaka urugo rukomeye binyuze mu muryango ‘Communauté de l’Emmanuel mu Rwanda, watangijwe na Rugamba Sipiriyani n’umugore we.
Ati “Ni byiza ko abato bitabwaho bakamenya izo nshingano bataragera mu rugo, tuba muri Communauté de l’Emmanuel tugira icyo twita Ecole de Fiancée ishuri ry’abashaka kubana rimara amezi atandatu, kuva igihe twaritangiriye ubona ari ikintu cyiza ari abantu bakomeye bashyigikirana hagati yabo, kandi natwe tugira uburyo tubakurikirana ku mashuri y’abashakanye.”
Aha ni ho yahereye ahagurutsa umuhungu w’Imfura, Rwego Ngarambe n’umukunzi we bitegura kurushinga mu mpeshyi ya 2024, banyuze muri iri shuri.
Uyu musore yavuze ko iyo bashyingiranwa bataranyura muri iryo shuri hari byinshi bari kuba bahombye birimo kumenya inshingano, ibanga ry’urugo ryubakiye ku Mana n’ibindi.
“Iryo shuri nk’uko babivuze ni ingirakamaro cyane njye n’umukunzi wanjye tujya kurijyamo twari tuzi icyo twifuza kugeraho, umwihariko waryo ni uko twiga no kubakira ku Mana ariko iyo tuza kugera mu rugo tutaranyuze muri ryo twari kuzisanga tutazi inshingano zacu cyangwa ibanga ry’urugo.”
Hubert Sugira inzobere mu mibanire y’abashakanye wateguye iyi gahunda ya Kigali Night Family, yavuze ko 75% by’abasaba gatanya cyangwa abatandukana bazira kuba kuba batariteguye.




Video : Nkusi Christian





Ibitekerezo 0