00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukundo rwa Ruti Joël n’inkumi yagize ibanga rugeze aharyoshye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 July 2026 saa 01:40
Yasuwe :

Ruti Joël uri mu bahanzi bagezweho mu muziki w’u Rwanda by’umwihariko uwa gakondo, akomeje guca amarenga y’urukundo rwe n’inkumi yagize ibanga.

Kuva mu minsi ishize, Ruti Joël ari gusangiza abamukurikira amafoto amugaragaza agatoki ku kandi n’inkumi yerekana amaboko yayo ariko ntagaragaze isura cyangwa uwo ari we.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Ruti Joël yemeje ko amaze igihe mu rukundo n’iyi nkumi icyakora ahamya ko itaramwemerera kuyivuga.

Ati “Ntarankundira kumuvuga uragira ngo mbengwe rugikubita? Nankundira kuvuga uwo ari we nzamubabwira rwose.”

Amashusho mashya Ruti yasangije abamukurikira yayakurikije amagambo agira ati “Ntuzicwa n’irungu wakunzwe n’intore.”

Mu 2024 nibwo Ruti Joël yari yateguje ubukwe n’umukunzi we nubwo nta makuru menshi yigeze avuga y’igihe buzabera.

Ruti ntabwo yigeze avuga izina ry’umukobwa bakundana cyangwa igihe ubukwe buzabera.

Ruti Joël yatangiye umuziki mu 2013 ubwo yari umwe mu babarizwaga muri Gakondo Group. Nyuma yaje gufata icyemezo cyo gutangira umuziki ku giti cye.

Uyu musore akunze kuvuga ko mu bahanzi afatiraho icyitegererezo harimo Massamba Intore wamubaye hafi kuva kera, Muyango, Sentore Athanase, Rujindiri, Kayirebwa, Jules Sentore n’abandi.

Ruti Joël akomeje guca amarenga y’urukundo rwe n’inkumi akomeje kugira ubwiru
Hashize imyaka ibiri Ruti Joël ateguje ubukwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages