Ibi byatangiye kuvugwa ubwo uyu muhanzikazi yagaragaraga mu itangwa ry’ibihembo bya Grammy mu mpera z’icyumweru gishize atari kumwe n’uyu mukunzi we atanambaye impeta y’urukundo yamwambitse.
Icyo gihe kandi Gaga ntiyigeze ashimira Christian Carino ubwo yatwaraga igihembo cya Best Pop Duo/Group Performance abikesha indirimbo ye ‘Shallow’.
Umuntu wa hafi w’aba bombi yabwiye E!News ko ibyabo byarangiye mu mpera z’icyumweru gishize ndetse ko Christian Carino ari gushaka uko basubirana.
Umukunzi wa Lady Gaga akoresha cyane urubuga rwa Instagram kandi akunze gushyiraho amafoto y’uyu mukobwa inshuro nyinshi, ariko aheruka kubikora tariki 05 Gashyantare kandi nawe ntiyigeze agaragaza ko yishimiye intsinzi y’umukunzi we muri Grammy Awards.
Yakomeje gushyira abantu mu rujijo ku munsi w’abakundanye ubwo nta kintu yigeze avuga kuri Lady Gaga, nyamara byari byitezwe na benshi.
Hari undi muntu wavuze ko Lady Gaga akiri kumwe n’umukunzi, ngo impamvu atari yambaye impeta mu birori bya Garmmy Awards ni uko yari buririmbe.
Uyu muntu yemeje kandi ko bari mu myiteguro y’ubukwe bwabo bugomba kuba muri uyu mwaka.
Lady Gaga ubundi witwa Stefani Joanne Angelina Germanotta yatangiye gukundana Christian Carino nyuma y’aho atandukanye na Taylor Kinney mu 2016. Uyu mugabo w’imyaka 50 nawe mu 2015 yatandukanye na Brooke Baldwin bari barashakanye mu 1997.
























TANGA IGITEKEREZO