00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urunturuntu mu Bisumizi

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 7 August 2013 saa 06:21
Yasuwe :

Mu nzu itunganya umuziki yitwa Ibisumizi ikorera i Nyamirambo haravugwa urunturuntu; aho bamwe mu bahanzi bayo batagikoreramo indirimbo bavuga ko iyi nzu itakibitaho.
Biranavugwa kandi ko na Producer umenyerewe muri iyi nzu T-Brown nawe yaba agiye kuyivamo akajya gukorera ahandi.
Riderman, umuyozi w’iyi nzu nawe avuga ko ayo makuru ajya ayumva, ariko agatunga agatoki bamwe mu bahanzi bakoreramo bihutira kuvuga ibibazo byabo mu itangazamakuru aho kubanza kubimubwira ngo babicoce.
Abo (…)

Abo bahanzi ni Ama-G The Black umaze igihe akorera ahandi indirimbo, ndetse na Social uvuga ko Riderman atubahiriza ibikubiye mu masezerano basinyanye.

Riderman, umuyobozi wa Ibisumizi Recordz

Aganira na Radio Isango Star, Riderman yagize ati “N’ubwo yaba avuga ngo ntacyo mufasha, Social amaze gukora indirimbo zirenga eshanu kandi niba koko ari umwaka nturashira keretse ahubwo we niba yifuza ko njyewe nkora ibyo ngomba gukora ijana ku ijana, mu gihe we atari yanakora ijana ku ijana? Reka mvuge nti wenda yavuze ko namukoreye 48 %, ese we yakoze na 1%?”.

Yongeraho kandi ati “Bwa mbere bwo navuga ko yanabeshye muri iyo kontara ntabwo twasinyanye umwaka umwe, igihe kiracyahari. Niba hari n’uwo yashakaga kureshya ngo amutware namubwira nti kontaro ye iracyahari”

Umva uko Riderman abisobanura:

Kimwe mu biteye amakenga ni uko mu mishinga mishya iyi studio iteganya gushyira hanze (ari yo Video ya Queen Cha, Video ya Inkweto ya M Izzo, Video ya Riderman n’izindi audio), nta ndirimbo ya Ama-G The Black irimo, uyu muraperi uri mu bakunzwe cyane ubu akaba asigaye akorera mu zindi studio.

Riderman ariko asobanura ko yakunze kujya abura umwanya bitewe n’uko ari mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star III.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages