Ni nyuma y’inkudura yaje iturutse kuri bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga muri Afurika y’Epfo, bamwikomye bavuga ko adakwiriye guhatana muri iri rushanwa mu gihe adakomoka muri iki gihugu.
Abanyafurika y’Epfo bariye karungu nyuma y’amashusho yakwirakwiye ya Adetshina ari kumwe n’abantu, bamwe bambaye imyambaro gakondo yo muri Nigeria bari kwishimira intsinzi ye muri ‘Miss South Africa’ubwo yakomezaga mu minsi yashize.
Guhera icyo gihe, bamwe batangiye kuvuga ko atari Umunyafurika y’Epfo wuzuye bityo adakwiriye guhatana mu irushanwa ry’ubwiza ryaho riri kuba.
Aya mashusho yaje akurikira andi y’uyu mukobwa ubwo yivugaga muri iri rushanwa, akagaragaza ko ababyeyi be badakomoka muri Afurika y’Epfo. Nyina afite ibisekuru byo muri Mozambique mu gihe se akomoka muri Nigeria.
Ku ruhande ariko Chidimma Vanessa Adetshina we avuga ko yujuje ibisabwa muri iri rushanwa ndetse akaba afite ubwenegihugu bw’iki gihugu. Bamwe bakavuga ko iri rushanwa rireba Abanyafurika y’Epfo atari irushanwa rya Miss Africa rihuriramo abakobwa baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Uyu mukobwa w’imyaka 23 yavukiye muri Soweto muri Afurika y’Epfo, ndetse ubwo yaterwaga imijuguju yashyigikiwe n’abategura irushanwa rya Nyampinga wa Afurika y’Epfo bavuze ko yemerewe guhatana ndetse ubu akaba yarageze mu cyiciro cya nyuma na bagenzi be 10.
N’ubwo akomeje muri iri rushanwa ariko abantu barimo n’abanyapolitiki bakomeje kumwikoma ku bwinshi. Nka Minisitiri wa Siporo, Ubuhanzi ndetse n’Umuco, Gayton McKenzie yavuze ko bidakwiriye ko uyu mukobwa ahatana.
Ati “Nagarutse mvuye i Paris[Mu mikino ya Olempike iri kubera mu Bufaransa] ariko ngiye gushaka amakuru ahagije. Ntabwo aribyo kugira Abanya-Nigeria mu irushanwa ryacu rya Nyampinga wa Afurika y’Epfo. Nshaka gukusanya ibimenyetso mbere kugira icyo mvuga[...] ariko n’ubundi birasekeje.’’
Ibi abihurizaho na Herman Mashaba washinze ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya ActionSA, wavuze ko kujya muri iri rushanwa uyu mukobwa azi neza ko adakomoka muri Afurika y’Epfo bishobora kumushyira mu kaga. Ati “Ni igitekerezo kibi.”
Naledi Chirwa usanzwe ari Intumwa ya rubanda Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo uhagarariye Inama y’Intara z’iki gihugu, akaba n’umuyoboke w’ishyaka rya Julius Malema rya EFF, yanenze bikomeye Minisitiri Gayton McKenzie agaragaza ko yanga abiraburakazi.
Ati “Wowe [McKenzie] ntabwo wubaha amategeko ya Afurika y’Epfo. Ntabwo uzi amateka ya Afurika y’Epfo. Ufite umwanya wo kuvuga umugore w’Umunyafurika y’Epfo w’umwirabura ariko warihishe igihe wari ubajijwe kuri Minisitiri w’umwera[Leon Schreiber] ushinzwe ibikorwa by’imbere mu gihugu. Nanga abagabo b’abanyantege nke.’’
Julius Malema uyobora ishyaka EFF rihirimbanira ukwishyira ukizana mu bukungu, nawe ntabwo yemeranya n’abarimo Minisitiri McKenzie.
Mu butumwa bwe yagize ati “Ubwenegihugu bwawe bugenwa n’aho wavukiye, rero niba yaravukiye hano ni Umunyafurika y’Epfo. Ntacyo bitwaye. Ababyeyi be ntabwo ari we, ni we ubwe. Ni ukubera iki ari uwo muri Nigeria cyangwa Mozambique? Yavukiye hano.’’
Yakomeje avuga ko bidakwiriye ko abantu bahanwa hagendewe ku nkomoko y’ababyeyi babo. Ati “Hari ibintu bikwirakwizwa n’abantu bashaka kubiba urwango mu Banyafurika, kandi abo bantu ntabwo bakwiriye gushyigikirwa.’’
Ibi abihurizaho n’undi muntu wanditse kuri Twitter, ati “Ndashaka kubwira abo batekereza ko Chidimma Adetshina atemerewe guhatana mu irushanwa. Murabizi ko ababyeyi ba Vanessa Carreira-Coutroulis[uyu yabaye Miss South Africa 2001] bakomoka muri Portugal na Angola? Chidimma ni Umunyafurika y’Epfo.’’
N’ubwo bimeze gutya ariko, biteganyijwe ko Nyampinga wa Afurika y’Epfo azamenyekana ku wa 10 Kanama 2024.
Reba ibitekerezo bitandukanye by’abantu kuri uyu mukobwa watumye benshi bacika ururondogoro muri Afurika y’Epfo
I just returned from Paris and will definitely get more information tomorrow, we truly cannot have Nigerians compete in our Miss SA competition. I wanna get all facts before I comment but it gives funny vibes already. https://t.co/KQ6K0MT6aG
— Gayton McKenzie (@GaytonMcK) July 29, 2024
You’re not “Patriotic” at all. You don’t know the South African Constitution. You don’t respect South African governance office at EXECUTIVE level. You don’t know South African history. You don’t know South African statistics on ANYTHING, not even your favorite subject. https://t.co/HnpjWwuuXv
— Fighter 🇵🇸 (@NalediChirwa) July 30, 2024
She also posted this video just to spite us. Malema is endorsing her. pic.twitter.com/x17dL0IRor
— Dr Shiyak'leng 🧐🇿🇦 (@Dr_Shiyaklenga) July 29, 2024
Miss SA is about showing pride and love for your country. What is happening here does not reflect the true spirit of South Africa. This is just a provocation of people.
— Bongani (@Bongani_MKJ) July 29, 2024
I never cared so much about this topic until I saw this video. This is very provoking.
— Lady M (@Zihology9) July 29, 2024
Will they accept if it was the other way around. We nolonger have miss South Africa. We have Miss Africa only in SA pic.twitter.com/WfxwYjhQwU
— No Caffeine (@Nocoffe50) July 30, 2024
Dear @Leon_Schreib please investigate the claimed citizenship of the Nigerian father and Mozambican mother of Chidimma Adetshina.
Investigate how documents were acquired & on which date they were acquiredThis is a matter of national importance & must be treated with urgency. pic.twitter.com/RXd88eynME
— 🇿🇦 iScathulo SePhara 👞 (@ISephara) July 29, 2024
I'm posting this to raise awareness to those who think Chidimma Vanessa Onwe Adetshin is not eligible. Do you know that Vanessa Carreira's parents are Portuguese-Angolan? Chidimma is South African 🇿🇦🇿🇦🇿🇦🇿🇦#MissSA2024 https://t.co/oD84mnvhDT pic.twitter.com/yLP7en2JHX
— Kwena 🇵🇸🇨🇩🇰🇪 (@kwena) July 24, 2024



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!