00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urupfu rw’umukinnyi wa filime Rob Reiner n’umugore we rwashyizwe ku muhungu wabo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 December 2025 saa 08:13
Yasuwe :

Nick Reiner, umuhungu wa Rob Reiner, umukinnyi wa filime wari icyamamare i Hollywood, yatawe muri yombi n’abapolisi b’i Los Angeles, akekwaho icyaha cyo kwica ababyeyi be bombi, Rob Reiner na Michele Singer Reiner baheruka gusangwa aho babaga bashizemo umwuka.

Nick Reiner w’imyaka 32 y’amavuko, amafoto yagiye hanze afatwa agaragaza yashyizwe hasi n’umupolisi, mu gihe abandi bapolisi bari bamukikije.

Aya mafoto yasohowe n’ishami rya polisi rishinzwe kurwanya ibyaha by’amatsinda y’abagizi ba nabi n’ibiyobyabwenge (LAPD Gang and Narcotics Unit) ku wa Mbere.

Hari n’andi mafoto, yaje gusibwa nyuma y’igihe gito, yagaragazaga Nick Reiner ari guherekezwa ajyanwa imbere y’imodoka ya polisi. Yari yambaye ikoti ry’umukara rifite imirongo y’umweru n’ipantalo y’ikoboyi.

Polisi yatangaje ko Nick yafatiwe ku ntera ya kilometero zigera kuri 24 uvuye ku rugo rw’ababyeyi be, hafi ya kaminuza ya University of Southern California (USC).

Ikinyamakuru Page Six cyemeje ko Nick Reiner yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo kwica, nyuma y’uko ababyeyi be basanzwe bapfuye batewe ibyuma mu rugo rwabo ruherereye i Los Angeles, ku mugoroba wo ku Cyumweru.

Yabanje gufungirwa muri gereza ya Parker Center muri Downtown Los Angeles, nyuma yimurirwa muri Twin Towers Correctional Facility, ndetse amakuru avuga ko ari no kwitabwaho byihariye kubera impungenge z’uko ashobora kwiyahura.

Mbere y’uko ubu bwicanyi bubaho, Nick n’ababyeyi be bari bitabiriye ibirori bya Noheli byateguwe n’umunyarwenya w’icyamamare Conan O’Brien, ku wa Gatandatu tariki 13 Ukuboza 2025 nijoro. Abari aho babwiye People Magazine ko Nick yitwaraga mu buryo budasanzwe, bavuga ko “yateraga ubwoba abantu, yitwara nk’uwataye umutwe.”

Andi makuru yatangajwe na TMZ avuga ko Nick yagaragaye atandukanye n’abandi, yambaye umupira w’imbeho w’ingofero uzwi nka ‘hoodie’ mu gihe abandi bari bambaye imyambaro y’ibirori, ndetse ngo yinjiye mu mpaka zikomeye cyane n’ababyeyi be, bituma Rob na Michele bava muri ibyo birori kare.

Nick Reiner azwiho kuba yaragiye mu bigo byakira ababaswe n’ibiyobyabwenge inshuro nyinshi, ndetse mu bihe byashize yigeze kwemera ko yangije inzu y’abashyitsi y’ababyeyi be, nyuma yo gufatwa n’uburakari bukabije bushingiye ku gukoresha ibiyobyabwenge.

Umwe mu bantu ba hafi y’umuryango wa Reiner yatangaje ko Nick yari asanzwe azwiho imyitwarire irimo urugomo, ariko ko “nta n’umwe wigeze atekereza ko byagera aho yica ababyeyi be.”

Ipereza riracyakomeje, mu gihe Nick Reiner ategereje kuburanishwa ku byaha aregwa.

Urupfu rw’umukinnyi wa filime Rob Reiner n’umugore we rwashyizwe ku muhungu wabo
Nick Reiner akekwaho kwica ababyeyi be ndetse amasaha make mbere y'urupfu rwabo bivugwa ko yagaragaje imyitwarire idasanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages