Iyi ndirimbo yagiye hanze mu mpera z’icyumweru gishize, amashusho yayo yakozwe na Sasha Vybz uri mu bahanga bo mu karere ukorera muri Uganda mu gihe amajwi yo yatunganyijwe na Prince Kiiizi, umusore w’umunyarwanda ariko utari uzwi cyane.
Amashusho y’iyi ndirimbo akomeje kuvugisha abantu hanze aha, bitewe n’uburyo ari meza, ndetse n’uburyo abayagaragaramo bitwara.
Bruce Melodie aba aririmba umukobwa ufite imyitwarire itangaje, udatinya kunywa inzoga, ndetse utajya worohera umusore bagiye mu rukundo.
Igaragaramo Bruce Melodie ari kuganira n’abandi bantu mu kabari, akabwira ko iyo abonye uwo mukobwa afunga amaso. Nyuma agaragara kandi ari mu rusengero, nabwo agafata ijambo akababwira uburyo uwo mukobwa ari icyago.
Imyambarire muri iyo ndirimbo si isanzwe, ahubwo baba bisanishije n’uko abantu bo hambere babaga bambaye.
Amashusho yayo yafatiwe i Kampala. Mu kuyakora, hitabajwemo korali, ndetse Bruce Melodie asobanura ko yashatswe na Sasha wakoze amashusho we ko icyo yakoze kwari ukwishyura gusa.
Urebye kuri internet, iyo korali igaragara muri iyi ndirimbo, isanzwe yifashishwa mu birori bitandukanye, mu bukwe, mu mihuro, mu nsengero yewe no mu gihe habaye ikiriyo.
Nk’uko bigaragara ku mashusho ari mu ndirimbo, iyo korali yitwa ‘St. James C.O.U Luwafu Choir’.
Ubwo yari ageze aho akeneye korali, Bruce Melodie yagiriwe inama n’ikipe yari iyobowe na Sasha Vybz wakoze amashusho y’iyi ndirimbo ko hari iyo bakodesha bakaba ariyo bifashisha.
Burya rero ngo aho ifaranga rikoze haroroha! Bruce Melodie yarishyuye bamuha urusengero ndetse na korali iza kumufasha kuryoshya amashusho.
Mu kiganiro na IGIHE, Bruce Melodie yavuze ko atazi byinshi kuri iyi korali. Yahishuye ko kuyikoresha byari igitekerezo cyo kwiyambaza korali cya Sasha Vybz nk’uwari uyoboye ifatwa ry’amashusho cyane ko ari nawe wagize uruhare mu gutegura uyu mushinga.
Ati “Njye ikintu nibuka neza ni uko nishyuye korali ukwayo n’urusengero turwishyura ukwarwo, iriya korali ntabwo isengera muri ruriya rusengero nitwe twayijyanyeyo.”
Nyuma yo gukodesha urusengero iyi korali yagombaga gukiniramo mu ndirimbo ya Bruce Melodie, hakozwe ibyapa byerekana korali igiye kuririmbiramo ubundi bimanikwamo.
Muri iyi ndirimbo, korali igaragara yambaye imyenda ifite ibara ry’umuhemba [mauve] ubusanzwe ryifashishwa mu mihango y’agahinda.
Ryoherwa na Funga Macho ya Bruce Melodie



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!