Yago Pon Dat umaze umwaka umwe atangiye muzika, iki gitaramo cye cya mbere kizaririmbamo abahanzi bavuye hanze y’u Rwanda barimo Levixone wo muri Uganda, Kirikou Akili na Double Jay b’i Burundi.
Abahanzi bo mu Rwanda bazafasha Yago kumurika album ye barimo Aline Gahongayire, Chriss Eazy, Bushali na Niyo Bosco.
Iki gitaramo kizaba kiyobowe na MC DJ Phil Peter na Anita Pendo kizabera muri Camp Kigali ku wa 22 Ukuboza 2023.
Kwinjira muri iki gitaramo ni 5000 Frw, 10.000 Frw mu myanya isanzwe, muri VIP ni 20.000 Frw mu gihe muri VVIP ni 50.000 Frw.
Yago yinjiye mu muziki tariki 11 Ugushyingo 2022, ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere yise “Suwejo” ari nayo yitiriye iyi album.
Ni indirimbo yishimiwe cyane yongera imbaraga uyu muhanzi wahise akomezanya muzika n’imbaraga nyinshi muri uru rugendo rushya yari atangiye.
Mbere yo kumurika album yahaye abakunzi ba muzika indirimbo 13 zirimo “Original Kopy”, “Rata", "Si swing", "Umuhoza", "Alright", "True Love", "Yahweh", “My Love”, “Seka Rwanda” n’izindi nyinshi zirimo n’iyitwa ‘Vis à vis’ aherutse gusohora.
Muri izo ndirimbo harimo ebyiri yakoranye n’abandi bahanzi nka Bushali bakoranye “Naremeye” na Ketchup wo muri Nigeria bakoranye iyo bise “Bedroom Calypso”.
Ni indirimbo zose yatunganyije mu buryo bw’amajwi n’amashusho, zisohotse mu gihe cy’umwaka amaze mu muziki.
Umva “Suwejo” indirimbo yitiriwe yi album ya mbere ya Yago






Ibitekerezo 0