Uburozi ni ingingo ikunze guteza impaka mu bantu benshi, bamwe bemeza ko bubaho ndetse bufasha uwabukoresheje, abandi ko butabaho, ko ababwizera ari abafite imyumvire ipfuye.
Tujya tubyumva cyane mu mikino y’umupira w’amaguru na hano mu Rwanda, abakinnyi bamwe bashinja abandi kubaroga. Muri sinema no mu muziki naho bakunze gutungwa agatoki mu haba hakoreshwa uburozi, gusa kubona ibimenyetso bifatika bikomeje kuba ingorabahizi.
Bac-T ni umutangabuhamya
Umuraperi Bac-T busanzwe witwa Nkubiri Gerald ni umwe mu bamaze igihe kinini mu muziki wo mu Rwanda, dore ko hirya yo gukora umuziki, anakora ibiganiro by’imyidagaduro.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Bac-T yashimangiye ko abahanzi benshi bo mu Rwanda, binjiriwe na virusi yo gukoresha uburozi ku buryo hari abumva ko ntacyo bageraho mu gihe batiyambaje imbaraga z’umwijima.
Uyu mugabo yatangaje ko afite ingero nyinshi z’abahanzi, abajyanama babo bakoresha uburozi kugira ngo bagire igikundiro muri rubanda. Ngo amazina yabo ntashaka kuyatangaza nonaha, yabanje gutanga gasopo, ubutaha azayavuga.
Yavuze ko mu gihe abahanzi bakuru baba bakomeje kwishora mu nzira z’abapfumu, baba bari kwangiza ejo hazaza h’umuziki nyarwanda, kuko nta rugero rwiza baba bari guha abakiri bato.
Ati “Hari umuhanzi twigeze kuganira ukomeye cyane hano. Arambwira ngo hari umuhanzi umwe usigaye yitwa ‘Hit maker [ukora indirimbo zigakundwa]’ yankoreye ibintu kugira ngo amvane mu gakino. Yari yamuzaniye ibirozi bamuvumbura mbere, bamushyira ku mugaragaro ariko ntabwo byamenyekanye cyane, ariko abantu be bo hafi barabimenye.”
Uretse ibyo yabwiwe n’abandi Bac-T nawe ubwe avuga ko hari umuhanzi umwe wigeze kumugira inama yo kujya mu bapfumu, kugira ngo azabashe kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, gusa ku bw’imyemerere ye arabyanga.
Ati “Hari undi yaraje arambwira ngo umusaza, umaze imyaka n’imyaka ukora umuziki, ariko kugira ngo bazagushyire muri za Guma Guma cyangwa n’ibiki, ngwino nkwereke ahantu i Gitarama.”
“Naramubwiye nti ‘aho i Gitarama hari iki? Hari Imana se yaguha imigisha cyangwa ikindi?’ Arambwira ngo ‘tugende nkwereke umusaza agukorere umuti.”
Hari n’undi muhanzi w’inshuti ye, uririmba Afro beat na Pop wataye ikofi, akamubwira ko atababajwe n’amafaranga cyangwa ibyangombwa byari birimo, ahubwo ababajwe ‘n’akantu bari baramuhaye ngo akagendane umwaka wose, kugira ngo akomeze gukundwa’.
Mu kiganiro bagiranye ngo yamuhamirije ko mu gihe yari amaranye uwo muti yakuye ku mupfumu ibintu byari bimaze guhinduka, akora indirimbo zigakundwa, agatumirwa no mu bitaramo.
Uretse abahanzi ubwabo, Bac-T yemeza ko hari n’abajyanama b’abahanzi babajyana mu bapfumu kugira ngo babashe kugira igikundiro muri rubanda.
Ati “Hari umuhanzi umwe yari ari mu itsinda ry’abantu bafite n’ubushobozi, bari bashyize hamwe abahanzi kugira ngo babateze imbere, noneho umujyanama wabo aza kubafata, arababwira ngo tugende ahantu mu ishyamba. Ngo twabikoreye Uganda utabikoze ntabwo wagera aho ugomba kugera. Yatwaye abahanzi bose ariko umwe yari afite umutima wo kubaha Imana arababwira ngo njye ntabwo nabikora.”
Si ibya none
Mu myaka ya 2012 kugera 2014, nibwo ikoreshwa ry’uburozi mu bahanzi ryafashe intera ikomeye ndetse birasakuza cyane. Zimwe mu ngero z’ibyavuzwe harimo nk’ugushya kw’inzu ya Bahati wo mu itsinda rya Just Family mu Ugushyingo 2012 byavuzwe ko ari ingaruka zo kujya mu bapfumu.
Ubwo iri tsinda ryesenyukaga yatanze ubuhamya mu rusengero yemeza ko we na bagenzi be bakoreshaga amarozi n’ubwo nyuma yaje kwisubira akavuga ko yari imitwe yari yahimbye afatanyije na Bishop Rugagi Innocent, uyobora Itorero ry’Abacunguwe, yari yihaniyemo.
Mu irushanwa rya PGGSS 3 mu 2013, umuhanzi Riderman waje no kuryegukana, bimwe mu bitaramo yabikoraga arwaye, nyamara akenshi yabaga yavuye iwe ari muzima, bikavugwa ko yaba yararozwe n’abo bari bahanganye kugira ngo bamuce intege.
Muri icyo gihe kandi DJ Bob wamenyekanishaga indirimbo z’abahanzi batandukanye, yashyize mu majwi DJ Zizou ko hari agatsiko k’abahanzi ajyana ku mupfumu witwa Mama Queen byavugwa ko atuye i Kanombe.
Umuhanzi Gisa uri muri gereza aho azira gukoresha ibiyobyabwenge, atarafungwa nawe yigeze gutangaza ko hari umuhanzi mugenzi we wamuroze kunywa ibiyobyabwenge kugira ngo atazamurusha kwamamara.



















TANGA IGITEKEREZO