Ibyo kuba Miss Nishimwe Naomie yarahaga amahirwe Akaliza Hope, uyu mukobwa yabitangarije IGIHE mu kiganiro kirambuye twagiranye nyuma yuko abaye Nyampinga w’u Rwanda.

Nishimwe Naomie abajijwe uwo yabonaga amurusha amahirwe yo kwegukana ikamba yagize ati” Njye ikamba nari naramaze kuritanga, nari nararihaye Akaliza Hope nawe ubwe narabimubwiraga kenshi.”

Akaliza Hope yavuze ko nubwo ari we wahabwaga amahirwe na Nishimwe, kuba mugenzi we yaratsinze ngo nabyo byaramushimishije.

Yagize ati”Intsinzi ya Naomie yaranshimishije kubera ko twanabanaga mu itsinda ry’imikoro twakoze, twifuzaga ko umwe muri twe ariwe wakwegukana ikamb, yari inshuti yacu. Narabyishimiye cyane kandi nanjye aho nagarukiye ni iby’agaciro.”

Ingabire Jolie Ange wavuye mu irushanwa kubera uburwayi, mu kiganiro na IGIHE yagize ati” yari ashimishije nta muntu n’umwe nzi yabaniye nabi, Naomie yari umwana mwiza cyane yari akwiye ikamba rya Miss Rwanda 2020.”

Ishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020 ni umukobwa w’imyaka 21 upima metero 1.70 akaba yari yambaye nimero 31 mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020.

Ikamba Nishimwe Naomie yegukanye ryamuhesheje kwegukana ibihembo binyuranye. Nka Nyampinga w’u Rwanda 2020 yagenewe imodoka nshya yo mu bwoko bwa Suzuki Swift 2019 yatanzwe na Suzuki binyuze muri Rwanda Motor ifite agaciro ka miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yemerewe kandi umushahara w’ibihumbi 800 Frw ku kwezi mu gihe cy’umwaka, aya akazatangwa na Africa Improved Foods.

Nyampinga w’u Rwanda yemerewe kwivuza ku buntu ku ivuriro ryitwa Ubuzima Polyclinic no gusohokera muri Camellia agafata icyo ashaka mu gihe kingana n’umwaka azamarana ikamba.

Yemerewe itike y’indege izamujyana i Dubai n’ibindi byose bijyanye n’urugendo azakora mu rwego rw’ikiruhuko, iyi ikazatangwa na kompanyi yitwa Multi Design Group.

Keza Salon yemeyeko izamukorera ibijyanye n’imisatsi ndetse no kwita ku bwiza bwe mu gihe cy’umwaka wose.

Yemerewe gucapirwa inyandiko zose ku buntu ku bintu byose azaba ashaka muri Smart Design, mu gihe True Connect yo yamwemereye internet y’umwaka ku buntu.

Mu gihe agiye mu birori, uyu mukobwa azajya yambikwa na Ian Boutique ku buntu ahabwe n’imyenda ya Siporo y’ubuntu muri Magasin Sport Class.

Umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda buri mwaka ahita anatsindira itike yo guhagararira igihugu muri Miss World.

Ingabire Jolie Ange wavuyemo hagati mu irushanwa kubera uburwayi yavuze ko Nishimwe Naomie yari akwiye ikamba yegukanye
Ingabire Jolie Ange wavuyemo hagati mu irushanwa kubera uburwayi yavuze ko Nishimwe Naomie yari akwiye ikamba yegukanye
Nishimwe Naomie na Akaliza Hope bari inshuti za hafi mu mwiherero wa Miss Rwanda 2020
Nishimwe Naomie na Akaliza Hope bari inshuti za hafi mu mwiherero wa Miss Rwanda 2020
Nishimwe Naomie niwe wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2020 nubwo we yari yaramaze kuriha Akaliza Hope
Nishimwe Naomie niwe wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2020 nubwo we yari yaramaze kuriha Akaliza Hope